Shampiyona y’abagore byari biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 ntabwo bigikunze kuko izatangira kuwa 16 Gashyantare 2019 bitewe nuko amakipe yatinze gutanga lisiti z’abakinnyi.
Nk’uko
bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),
amakipe yose azakina icyiciro cya mbere n’icya kabiri yahawe itangazo
ribamenyesha ko shampiyona itagitangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 10
Gashyantare 2019 bitewe nuko amakipe yatinze kwandikisha abakinnyi bityo
bagahabwa indi tariki ntarengwa ya 13 Gashyantare 2019 kugira ngo bazabe basoje
kwandikisha abakinnyi bifuza kuzitabaza mu
mwaka w’imikino 2019-2020.
Shampiyona y’icyiciro
cya mbere mu bali n’abategarugoli igizwe n’amakipe icumi (10) arimo; AS Kigali
WFC, Scandinavia, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC,
Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC na Rugende WFC.
Muri uyu
mwaka w’imikino 2018-2019, AS Kigali izaba ihatana ishaka gutwara igikombe cya
11 cya shampiyona kuko shampiyona 2017-2018 yasize iyihaye igikombe cya cumi
(10) cya shampiyona.
Shampiyona y'abagore izakinwa guhera kuwa 16 Gashyantare 2019
Umwaka
ushize wa 2017-2018, AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze
Scandinavia WFC mu mikino yose bahuye uko umukino ubanza batsinze igitego 1-0
cyatsinzwe na Mukeshimana Dorothe biza kongera kuba 1-0 mu karere ka Rubavu
ubwo Umwariwase Dudja yarebaga mu izamu mu gihe amakipe yanganyaga amanota.
TANGA IGITECYEREZO