Ombolenga Fitina myugariro w’iburyo mu ikipe ya APR FC n’Amavubi kuri ubu ari muri gahunda zo kuva muri iyi kipe akagana ku mugabane w’i Burayi aho azajya gushaka amahirwe mu gihugu cya Serbia byakunda akaba yakomerezayo umwuga we wo gukina umupira.
Ombolenga
Fitina w’imyaka 22 avuga ko nyuma y’umukino APR FC ifitanye na Police FC kuri
iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 azahita akomeza gahunda za nyuma zo kuva
mu Rwanda agana muri Serbia aho agiye gushaka ikipe kuko ngo igisigaye gituma
akiri mu Rwanda ari ibyangombwa by’inzira byatinze kuboneka.
Ubwo
yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bamubonye ku kibuga cya
Mumena aho Kiyovu Sport yahozemo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1, Ombolenga
Fitina yavuze ko ikipe azajyamo atari ngombwa kuyivuga ariko ko atakwizeza
abafana ba APR FC ko azagaruka mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
“Nyuma y’umukino
dufitanye na Police FC nzahita ngenda. Nibyo muri Slovakia byaranze ariko ubu
navuga ko umukino wa Police FC nzawukina ariko mu mikino yo kwishyura naba
mbeshye ko nzaba mpari”. Ombolenga
Ombolenga Fitina anagerageza gutsinda ibitego
Ombolenga
avuga ko nyuma yo kuva muri Slovakia akaza muri APR FC byamusabye gukoresha
imbaraga nyinshi kugira ngo agaruke mu mwanya we haba muri APR FC no mu ikipe y’igihugu
Amavubi. Gusa ngo gukora cyane bizakomeza no mu minsi iri imbere.
“Byose
byatewe no gukora cyane. Iyo wakoze cyane byose birashoboka. Nibyo muri
Slovakia navuyeyo nza muri APR FC ndakora ubu rero nta kibazo. Nzagenda nkomeze
nkore ndebe uko bigenda”. Ombolenga
Ombolenga Fitina (13) umukinnyi ntakorwaho mu ikipe y'igihugu Amavubi
Ombolenga
Fitina yazamuye izina rye akinira Kiyovu Sport mbere y'uko mu 2016 yagannye muri
Slovakia mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany nyuma akaza kuvayo ari kumwe na
Rachid Kalisa.
Ombolenga
yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC aho kuri ubu yari asoje
umwaka umwe n’igice muri iyi kipe ifite ibikombe 17 bya shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO