Kigali

Rwatubyaye Abdul yafashe urugendo rugana ku mugabane w’i Burayi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2019 17:40
1


Rwatubyaye Abdul wari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yafashe indege agana ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Turikia aho FC Shkupi yo muri Macedonia iri gukorera umwiherero.



Rwatubyaye w’imyaka 22 yari amaze igihe atangiye umwaka we wa gatatu muri Rayon Sports avuga ko agiye mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, ikipe yemeza ko yamaze kumwizeza ko izamuha akazi ahubwo ko igisigaye ari ukumureba uko yitwara mu kirere cy’i Burayi nyuma abayobozi b’ikipe bakiyumvikanira na Rayon Sports.

Aganira na INYARWANDA, Rwatubyaye yavuze ko atazi neza igihe ikipe ya FC Shkupi yamuteganyirije kuzamara bamugerageza gusa ngo icyizere afite nuko bamwijeje ko umwanya we uhari. “Ngiye muri Turkey kuko ikipe yo muri Macedonia dufitanye gahunda ni ho iri. Ngiye mu igeragezwa, ntabwo nzi igihe nzamara mu igeragezwa ariko icyizere mfite ni uko ikipe yo ubwayo yamaze kunyizera. Igisigaye ni hagati yabo na Rayon Sports”. Rwatubyaye


Rwatubyaye Abdul yagiye muri Turkey ku gica munsi cy'uyu wa Kane

Rwatubyaye wageze muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2017 avuye i Burayi yaje kugira ikibazo cy’imvune bituma adakina neza impera z’umwaka w’imikino 2016-2017. Gusa yaje kumererwa neza mu mwaka w’imikino 2017-2018 anafasha Rayon Sports mu mikino Nyafurika inamuhaye amahirwe yo kubengukwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.


Rwatubyaye Abdul (Iburyo) ni myugariro mwiza mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabimana j baptiste6 years ago
    Uyumuhungu niyigendere ntacyo atakoze ngo imitima yacu irare mugitereko.ibihe byiza naho agiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND