RFL
Kigali

MU MAFOTO 80: Perezida Kagame yakebuye abayobozi n’abanyamadini bitabiriye ‘National Prayer Breakfast’ anahanura urubyiruko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2019 13:33
0


Buri mwaka hano mu Rwanda abanyamadini n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta bahurira mu masengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast). Amasengesho yo muri uyu mwaka wa 2019 yitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye.



Amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship ku bufatanye na PEACE PLAN. Intego yayo ni ugushima Imana no gusengera igihugu. Muri uyu mwaka wa 2019 aya masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama abera muri Kigali Convention Center.


Yitabiriwe n’abanyamadini batandukanye barimo; Eric Munyemana uyobora Rwanda Leaders Fellowship, Musenyeri Rwaje Onesphore umuyobozi ucyuye igihe w’Itorero Angilikani, Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church, Apotre Masasu uyobora Restoration church, Musenyeri Smaragde uyobora Diyosezi Gatorika ya Kabgayi, Musenyeri John Kabango Rucyahana, Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora EAR Remera, Bishop Dr Fidele Masengo uyobora Foursquare Gospel church n’abandi banyuranye.


Usibye abanyamadini bitabiriye ku bwinshi, aya masengesho yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego nkuru za Leta bari barangajwe imbere na Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wari kumwe n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa wabo Ange Kagame. Abandi bayobozi bitabiriye aya masengesho twavugamo; Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Anastase Murekezi Umuvunyi mukuru, Bernard Makuza Perezida wa Sena, Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Hon Edouard Bamporiki Perezida w’itorero ry’igihugu n’abandi batandukanye.


Perezida Paul Kagame ageza ijambo ry'impanuro ku bari bitabiriye aya masengesho

Perezida Paul Kagame yakebuye abanyamadini n’abayobozi bitabiriye aya masengesho, abasaba kuzuzanya mu nshigano zabo. Yabasabye ko mu bwuzuzanye bwabo hadakwiriye kubamo ikinya cyangwa ikintu cyabasinziriza. Yagize ati: “Ntabwo mu bwuzuzanye bw'amadini na politiki hakwiriye kubaho ikinya, cyangwa icyadusinziriza kugira ngo twumve tumeze neza kandi tutameze neza. Tugomba kujya mu kuri kw'ibintu uko bimeze. Ndetse muri bwa bwuzuzanye tukigisha abantu ibikorwa bibaha agaciro.“

Yabwiye abanyamadini ko badakwiriye gushyira imbaraga mu gusenga gusa. Yunzemo ko gusenga bidakwiriye kuba nk’ikinya abantu batewe bagasinzira bakumva ko bameze neza. Ati: “Ntabwo twaba abantu basa n'abihebye gusa imbaraga zabo bazishyira mu gusenga gusa. Ntabwo dukwiriye guhunga ibikomeye ngo twibwire ko tuzajya tubaho tugahumiriza bikarangira. Ntabwo gusenga bikwiye kuba nk'ikinya abantu batewe bagasinzira bakumvako bameze neza. Ibikomeye bibaho mu buzima dukwiye guhangana nabyo. Ntabwo ibikomeye bizarangira tutabikoreye. Ntabwo dukora ibitangaza ariko dukora ibishoboka bishobokera abantu. Iyaturemye yaduhaye ubushobozi dukwiye kuba dukoresha.”


Perezida Kagame yavuze ko gusenga bikwiriye guhuzwa n’ibikorwa bijyanye n’ibyo abanyarwanda n’abanyafrika bifuza kugeraho. Yagize ati: “Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iya Afurika gusenga. Ariko, uko gusenga dukwiriye kuguhuza n'ibikorwa bijyanye n'ibyo twifuza. Ndetse bijyanye n'izo ndangagaciro. Gusenga bikaba gusaba gushima, kuvanamo imbaraga zikora ibyo dukwiriye kuba dukora nk'abantu. “ Yakebuye abanyamadini n'abayobozi abasaba kurwanya ubukene mu bo bayobora. Yavuze ko ahora afite impungenge zo kuzageza ku Mana abantu barwaye bwaki. Yagize ati:

"Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni. Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora."

Impanuro Perezida Kagame yageneye urubyiruko

Perezida Kagame yahanuye urubyiruko arusaba kwirinda ibiyobyabwenge,abiga hanze bakajya batahana ubumenyi aho gutahana ibisenya ubuzima bwabo, ubw'abanyarwanda n’igihugu muri rusange . Yasabye ababyeyi gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ati: “Naho urubyiruko rwacu ntabwo rukwiriye kujya mu bintu bimwe na bimwe, bisenya umuntu, umuryango, n'igihugu nk'ibiyobyabwenge ari ibibasanga hano n'ibyo bazana bibwira ngo bahashye. Tubohereza hanze kwiga, gushaka ubumenyi bagomba rero gutahana ibiteza imbere Abanyarwanda ibindi bibi bakabirekera aho babisanze. Birareba ba nyirabyo."


Perezida Kagame yunzemo ati: "Abo hanze nabo ntabwo bameze neza. Hari benshi basigaye bifuza ibyo dufite ndetse barwanyaga hambere. Tugire umuco wo kumva ko natwe dufite ibyiza ndetse ko n'ibitari byiza biri mu bushobozi bwacu twabihindura byiza. Ntitukiyange, twishakemo ibyiza tubinoze, tubiteze imbere, dukomeze twubake. Umunsi nk'uyu wo gusenga ube uwo kwishima, gushimira no kwiyubaka.“


Pastor Antoine Rutayisire yasabye abanyamadini n’abayobozi bari muri aya masengesho gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu. Ati: “Zaba imbaraga z’igihugu, zaba iz’umuryango, zaba iz’itsinda iryo ari ryo ryose usanga zubakira ku guhuriza hamwe no kuganisha hamwe. Bibiliya ivuga neza mu Itangiriro mu gice cya 11, ubwo abantu bubakaga umunara w’i Babeli, ngo Imana yaramanutse yitegereza ibyo bari kubaka ivuga ijambo rikomeye cyane, ngo aba bantu ni ubwoko bumwe, bafite n’ururimi rumwe , icyo bazagerageza gukora cyose ntikizabananira bagishatse. Ntabwo uwo munara Imana yawuteje umutingito, ntabwo yawukubitishije inkuba kugira ngo usenyuke yabatatanirije indimi umurimo urahagarara.”

REBA ANDI MAFOTO


Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente


Hon Edouard Bamporiki


Anastase Murekezi Umuvunyi mukuru


Ange Kagame yitabiriye aya masengesho


Alain Numa (MTN) na Chris Mwungura utegura Rwanda Christian Film Festival


Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church


Apotre Masasu asuhuzanya na Rev Dr Antoine Rutayisire


Eric Munyemana uyobora Rwanda Leaders Fellowship


Abanyamadini bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Paul Kagame

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND