Mu Rwanda bimaze kuba akamenyero buri mpera cyangwa intangiriro z'umwaka haba hateganyijwe igitaramo gikomeye benshi bazi nka EAST AFRICAN PARTY, ibi bitaramo byatangiye muri 2009 bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters. kuva bitangiye kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 abahanzi 50 nibo bamaze kugitumirwamo.
Iki gitaramo kuva cyatangira
kuba mu mwaka wa 2009 kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 hamaze
kimaze gutumirwamo abahanzi 50, aba bakaba barimo abanyarwanda 29 ndetse
n'abanyamahanga 21. Mu banyamahanga Kidum niwe wenyine umaze kukitabira inshuro
zirenze imwe dore ko yitabiriye gatatu mu gihe abanyarwanda bo King James ariwe umaze kukitabira kenshi
dore ko amaze kukitabira inshuro esheshatu zose.
King James akurikirwa na
Riderman umaze kugitumirwamo inshuro eshanu ubariyemo nuko uyu mwaka azaririmbamo,
uyu akurikirwa n'abahanzi barimo Jay Polly na Bruce Melody kimwe na Knowless
batumiwe inshuro enye. Iki gitaramo cyihariye umuhigo wo kuba kitarigeze gisiba
umwaka numwe kuva cyatangira. Green P niwe muhanzi ugifitemo amateka mabi kuko
yari yatumiwe ntabashe kukiririmbamo.
Kuri ubu East African Party ni igitaramo usibye kuba cyarahaye akazi abahanzi benshi babanyarwanda ariko gikwiye n'icyubahiro nk'igitaramo kimaze gushinga imizi mu gususurutsa abanyarwanda kandi gitumirwamo abahanzi b'ibyamamare ku buryo kiri no mubyambere biba mu Rwanda usanga biririmbwamo n'abahanzi b'ibyamamare.
Aha niho Inyarwanda.com twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi bagiye bitabira ibi bitaramo kuva byatangira muri 2009 kugeza mu gitaramo cya East African Party giteganyijwe mu minsi iri imbere aho Meddy ariwe watumiwe nk’umuhanzi mukuru.
Muri 2009 ubwo iki gitaramo cyabaga bwa mbere hatumiwe abahanzi bari bakomeye icyo gihe barimo; Nameless wo muri Kenya, Juliana wo muri Uganda , Blu3 itsinda ryahozemo abahanzikazi batatu bo muri Uganda , Michael Ross wo muri Uganda , Kidum w’i Burundi ariko wabaga muri Kenya, Z Anto wo muri Tanzania, Miss Jojo wo mu Rwanda, Dr Claude wo mu Rwanda, ndetse na Rafiki wa hano mu Rwanda.Iki kikaba igitaramo urebye cyari cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwa Afurika.
Muri 2010 East African Party yari igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri yari yitabiriwe n’abahanzi bakomeye icyo gihe mu karere; AMANI wo muri Kenya, AY wo muri Tanzania, HB Toxic wo muri Uganda,Tonks wo muri Uganda na Big Farious wo mu gihugu cy’Uburundi.
2011 ni uku cyari kimeze
Muri 2011 East African Party yari igiye kuba ku nshuro ya gatatu iki gitaramo kitabiriwe nabahanzi bakomeye kuva ku rwego rw’Isi barimo Miss Triniti ukomoka muri Amerika, General Ozzy wo muri Zambia, Rachel K wo muri Uganda, Radio and Weasel wo muri Uganda ,King James wo mu Rwanda, Miss Jojo wo mu Rwanda , Tom Close wo mu Rwanda na Kidum w’i Burundi.
Igitaramo cya 2012
Muri 2012 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya kane cyabaye mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2011 rishyira iya 1 Mutarama 2012, kitabiriwe n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda kitabirwa n’abahanzi; Jay Polly wo mu Rwanda, Kitoko wo mu Rwanda,Tom Close wo mu Rwanda, King James wo mu Rwanda,Riderman wo mu Rwanda, Uncle Austin wo mu Rwanda,Knowless, Frank Joe, Daddy Cassanova na Dream Boys bo mu Rwanda kimwe na Mr Flavor wari waramamaye muri Nigeria.
Muri 2013 igitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya gatanu kitabirwa n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda; King James, Knowless, Jay Polly, Kamichi, Riderman,Mani Martin, Tom Close na Uncle Austin bo mu Rwanda hiyongereyeho Kidum umuhanzi wari ukunzwe mu karere w’i Burundi ndetse na Fuse ODG wari waramamaye mu ndirimbo ye Azonto.
Muri 2014 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuri ya gatandatu kiba icya mbere kigiye kuba ijana ku ijana gikozwe n’abahanzi b’;abanyarwanda nta munyamahanga n’umwe ukigaragayemo, aha hagaragayemo n’abahanzi ba cyera barimo Orchestre Impala, Orchestre Ingeli, Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Nyakwigendera Mwitenawe Augustin,Riderman, Knowless,King James, Mani Martin na Jay Polly.
Muri 2015 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro yacyo ya karindwi aho kitabiriwe n’abahanzi banyuranye bari bayobowe na Diamond, uyu munyatanzania niwe wari ugezweho mu karere ndetse no muri Afurika, muri iki gitaramo uyu mugano yafatanyije n’abahanzi babanyarwanda barimo Urban Boys, King James,Knowless na Jay Polly.
Muri 2016 East African Party yari igeze ku nshuro yayo ya munani aho kitabiriwe n’abahanzi banyuranye bari bayoboye na Konshens, uyu yafatanyije nabahanzi b’abanyarwanda barimo; Urban Boys,Bruce Melody,King James, Allioni,ndetse na Green P wari wamamajwe ariko ntabashe kuririmba ibitaravuzweho rumwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.
2017 ubwo East African Party iheruka kuba yari yatumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe cyane The Ben, uyu yari amaze imyaka isaga irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, igitaramo cyatumiwemo The Ben kirimo abahanzi nka Charly na Nina, Bruce Melody na Yvan Buravan bose basusurukije abafana b’umuziki.
Umwaka ushize wa 2018 byari ibicika muri East African PartyUmwaka ushize wa 2018 byari ibicika abahanzi banyuranye bari bitabiriye igitaramo cya East Africa cyari cyatumiwemo abahanzi barimo Ali Kiba na Sheebah Karungi bagombaga gufatanya nabanyarwanda Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Bruce Melody kimwe n'itsinda rya Tuff Gangz.
Tariki 1 Mutarama 2019 biraba ari ibicika
Muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2019 ni igihe buzuza imyaka 10 iki gitaramo kibera mu Rwanda ndetse kikaba igitaramo cya cumi na rimwe hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Meddy, Riderman, Yvan Buravan,Bruce Melody ndetse na Social Mula. iki gitaramo gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000frw mu myanya y'icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO