Ubusanzwe mu mupira w’amaguru ikipe yatsinzwe ibitego birenze bitatu mu mukino umwe bavuga ko yanyagiwe, gusa umukino ufite agahigo ko kubonekamo ibitego byinshi warangiye ikipe imwe itsinzwe ibitego 149-0.
Mu 2020 muri kimwe cya kane cya UEFA Champions League, Bayern Munich yafashe FC Barcelona ya Lionel Messi iyitsinda ibitego 8-2,
nk’ibyo Manchester United ya Sir Alex Ferguson yigeze gukorera Arsenal ya
Arsene Wenger mu 2011.
Ariko iyi mikino ibiri y'amateka izwi ko yabonetsemo ibitego byinshi nta nubwo yegereye habe na gato umukino w’umupira w’amaguru ufite agahigo
ko kubonekamo ibitego byinshi, dore ko Guinness Book of Records yabyemeje.
Tariki 31 Ukwakira mu 2002, muri Madagascar habereye isanganya mu mupira w’amaguru, ikipe yitwa SO l’Emyrne itsindwa na AS Adema ibitego 149 ku busa, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aya makipe aba aciye agahigo.
Byagenze
bite? Ubwo barimo bakina imikino ya Playoffs cyangwa se kamarampaka, SO l’Emryne
yanganyije n'iyitwa DSA Antananarivo ibitego 3-3, ariko byatewe na penariti yo ku
munota wa nyuma yahawe DSA Antananarivo byatumye SO l’Emryne ihita iva no ku
gikombe.
Iyi kipe
itarigeze yemera uko imisifurire yagenze kuri uwo mukino, yagiye gukina na AS
Adema yafashe umwanzuro wo kugaragaza ko itishimiye imisifurire, mbese ihitamo
kwigaragambya.
Umusifuzi
agihuha mu ifirimbi, abakinnyi ba SO l’Emyrne bahitaga bahererekanya umupira
mpaka bitsinze igitego. Ibyo babikoraga buri uko umusifuzi yabaga asifuye ngo
batangize umupira, birangira bitsinze ibitego 149 ku busa.
Nyuma y’uyu
mukino, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Madagascar ryahagaritse umutoza
w’iyi kipe, ndetse n’abandi bakinnyi batatu bari bayoboye iyi myigaragambyo.
Mbere y'uyu mukino, umukino wari ufite agahigo ko kubonekamo ibitego byinshi wari uwo muri Scotland aho Arbroath FC yatsinze Bon Accord ibitego 36-0 mu mukino wabaye tariki 12 Nzeri 1885.
TANGA IGITECYEREZO