Tyla, ni umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats n’umuziki wa pop. Ku myaka 23 gusa, afite impano idasanzwe mu gukora ibihangano byigarurira imitima ya benshi, ndetse n'ubuhanga bwihariye kugaragaza umuco w’Afurika mu buryo bushya kandi bujyanye n'igihe.
Ubusanzwe, yitwa Tyla Laura Seethal ariko yamamaye mu muziki nka Tyla. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, aho ibikorwa bye byagiye bigira ingaruka zikomeye mu kugaragaza ubuhanga bwa muzika ya Afurika ku rwego mpuzamahanga. Uyu mukobwa yabonye izuba ku ya 30 Mutarama mu 2002, avukira i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.
1. Afite inkomoko muri Afurika y’Epfo
Tyla yavukiye muri Afurika y’Epfo, igihugu kizwi cyane ku rwego rw’isi kubera
kugira impano nyinshi mu muziki. Afurika y’Epfo ni igihugu cyagize uruhare
runini mu kugaragaza umuziki wa Afrobeats ku isoko mpuzamahanga. Abahanzi
bakomoka muri iki gihugu nka Black Coffee, Sho Madjozi, na Master KG bamaze kugera
kure, kandi Tyla akomeje gutera intambwe mu yabo.
2. Yatangiye umuziki akiri muto
Tyla yatangiye kwandika indirimbo no kuziririmba akiri umwana muto. Ababyeyi be baramushyigikiye cyane bamufasha gukurana icyizere cyo kuzavamo umuhanzi w'umwuga, ndetse kugeza n'ubu umuryango we uracyakomeje kumutera ingabo mu bitugu.
3. Indirimbo "Water" yamuhesheje izina rikomeye
Mu mwaka wa 2023, Tyla yasohoye indirimbo "Water," ihita imenyekana mu gihe gito ku mbuga nkoranyambaga, ku maradiyo, ndetse no ku mbuga
zose zinyuzwaho umuziki nka Spotify n'izindi nyinshi.
Iyi ndirimbo niyo yamuhesheje izina rikomeye, kuko yamenyekanye
cyane mu bihugu bitandukanye. Yamugejeje mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100. Ibi byatumye Tyla aba umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y'Epfo ugezweho kuri Billboard kuva kuri Miriam Makena. Iyi ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu
kugaragaza ko Tyla ari umwe mu bahanzi bakiri bato bafite ubushobozi bwo guhatana
ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga.
4. Yasinyanye amasezerano n'inzu itunganya umuziki ya Epic Records
Tyla uri mu bahanzi b’imena mu njyana ya Afrobeats, mu 2021 yasinyanye na Epic Records, imwe mu nzu zikomeye zitunganya umuziki ku Isi. Ni yo iri inyuma bye byinshi byamenyekanye cyane.
5. Umuziki we uhuriza hamwe injyana zinyuranye zirimo Amapiano, Pop na R&B
Tyla ni umwe mu bahanzi bashya bafite umwihariko wo guhuza injyana zitandukanye nyafurika nk'Amapiano na Afroabeats n'izindi zikomeye ku ruhando mpuzamahanga nka Pop, R&B n'izindi. Ibi byose ni ibituma ibihangano bye byumvikanamo uburyohe bwihariye bw'umuziki wa Afurika.
6. Afite umubare munini w’abafana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yatangiriye umuziki we kuri TikTok
Tyla amaze kwigarurira imitima y'abantu benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abafana batabarika. Uyu mukobwa akoresha neza imbuga nkoranyambaga nka Instagram,
Twitter na TikTok, aho aganira n'abafana be, akabereka ibihangano bye bishya,
kandi akabasangiza ibindi bikorwa bye mu rugendo rwe rwa muzika.
Ibi byose, bikomoka ku kuba yarabanje kwamamara cyane binyuze kuri TikTok, aho yashyiraga amashusho y'iminota mike aririmba inzirimbo ze. Ni hamwe mu hantu hahinduye ubuzima bwe, bituma amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.
7. Afite igikundiro gihambaye mu Isi y'imyambarire n'uburyo yitwara ku rubyiniro
Tyla azwiho kwambara kinyamwuga no kwitwara neza ku rubyiniro, bikaba ari bimwe mu bimwongerera igikundiro no kumenyekana mu ruhando rw'abahanzi bishimirwa cyane iyo bageze ku rubyiniro.
8. Si umuhanzi gusa ahubwo ni n'umunyamideli ukomeye
Tyla amaze kugaragara cyane mu birori bikomeye by'imideli nka Met Gala, Paris Fashion Week n'ibindi, aho aserukana amakanzu n'indi myaambaro y'ibigo bikomeye mu ruganda rw'imideli. Yamamariza ibigo binyuranye nka Pandora, aho yagaragaye kenshi mu bikorwa byayo byo kwamamaza ibikoresho byinshi by'imideli.
9. Ahamya ko umuziki ukiza imitima
Mu kiganiro Tyla yagiranye n’abanyamakuru mu 2022, yavuze ko umuziki ari uburyo
bwo gutanga ubutumwa, ndetse akaba awufata nk’uburyo bwo gukiza imitima.
Avuga ko umuziki utuma abantu babasha gusobanukirwa n’ibibazo bahura na byo,
kandi ubafasha kugerageza kwisubiraho no kubaho neza. Tyla kandi avuga ko
umuziki ushobora kuba igikoresho gishobora guhindura abantu, kikabafasha
kwiyubaka no kugera ku nzozi zabo.
10. Aho ahagaze ku rwego mpuzamahanga
Tyla amaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu muziki, aho ibikorwa bye byagiye
bigira ingaruka zigaragara ku isoko ry’umuziki. Abafana bakomoka mu bihugu
bitandukanye bakomeje kumukurikira, kandi ibikorwa bye bikomeje kubaka izina rye
ku rwego rw’isi.
Aherutse kugaragara ku gifuniko cya British Vogue, aho yahishuye byinshi ku buzima bwe, umwuga we, n'icyerekezo cye mu muziki. Icyo gihe, yagaragaje ko yifuza gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Tyla yanditse amateka avuguruye mu iserukamuco rya Coachella 2025, aho yagaragaje ubuhanga n'umuhate bidasanzwe ku rubyiniro imbere y'abakunzi b'umuziki baturutse imihanda yose ku Isi yose.
TANGA IGITECYEREZO