Kigali

Umunya-Nigeria yiyongereye ku bakobwa bazaserukira Afurika muri Miss World 2025 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2025 20:14
0


Joy Raimi Mojisola w’imyaka 24, ni we wegukanye ikamba rya Miss World Nigeria 2025, nyuma yo kwegukana intsinzi mu irushanwa ryabereye i Lagos mu mpera z'iki Cyumweru.



Raimi, wari uhagarariye Leta ya Osun, yatsinze abakobwa 36 bari bahatanye baturutse mu bindi bice bitandukanye bya Nigeria. Mu cyiciro cya nyuma, yahatanye na Miss Ebonyi, Miss Abuja, Miss Abia, na Miss Imo, maze agaragaza ubushobozi budasanzwe mu bwiza, ubwenge n’uburere, bimuhesha ikamba.

Nyuma yo kwegukana iri kamba, ryahise rimuhesha ubushobozi bwo kuzahagararira Nigeria mu irushanwa rya Miss World rizabera mu gihugu cy’u Buhinde guhera ku wa 7 Gicurasi kugeza ku wa 31 Gicurasi 2025, ku nshuro ya 72. Azaba ahanganye n’abakobwa baturutse mu bihugu 140 biherereye ku isi hose. Ibirori nyirizina byo gutanga iri kamba bizabera ahitwa HITEX Exhibition Centre, HyderabadTelangana, mu Buhinde.

Joy Raimi yinjiye ku rutonde rw’abakobwa 15 bahagarariye umugabane wa Afurika bazitabira Miss World 2025, asangaho bagenzi be barimo Natasha Nyonyozi wa Uganda, Gage Diriye (Somalia), Aïssata Dia (Mauritania), Tya Janine Alphonsine (DRC), Mpule Kwelagobe (Botswana) n’abandi, bose bazahagarira Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Ni irushanwa ritegerejwe na benshi, kuko rizahuza abakobwa benshi kandi beza bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, aho bazahatana mu kugaragaza ubwiza, ubwenge n’umutima w’ubugiraneza.

Iri rushanwa rya Miss World rimaze imyaka irenga mirongo irindwi ribayeho, aho ryatangiriye mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 1951. Kuva icyo gihe, ryakomeje kwaguka rihinduka icyitegererezo cy’amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Kugeza ubu, ryibanda ku ndangagaciro z’ubwitange n’ubushobozi bw’abagore mu guhindura sosiyete.


Joy Raimi w'imyaka 24 y'amavuko ni we uzaserukira Nigeria muri Miss World 2025


Yiyongereye ku bandi Banyafurikakazi bazaserukira Umugabane





Yatsinze ahigitse abandi bakobwa 36 bari bahatanye

Yakuranye igikomere cyo kubura nyina akiri muto  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND