Umuhanzikazi Carol Nantongo yavuze ko adafite gahunda yo gushyira umubano we hanze, nubwo we n’umukunzi we bamaze igihe kirekire bakundana, kuko ngo kumwerekana mu ruhame bishobora gutuma urukundo rujya mu bibazo, ndetse bikarangira habayeho gutandukana.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, uyu muririmbyi wo muri Uganda yavuze ko yabonye byinshi bitandukanye byabaye ku byamamare bagenzi be bashyize umubano wabo ku karubanda. Yavuze ko ibyo yize mu mateka y’abandi byatumye afata umwanzuro wo gukomeza kubika umubano we mu ibanga nk'uko bitangazwa na mbu.ug.
Mu magambo ye, yagize ati: “Nzamwerekana mu ruhame igihe nzaba niteguye, ariko ubu ntabwo ari cyo gihe. Abenshi bashyize urukundo rwabo mu itangazamakuru baratandukanye, abandi baracibwa inyuma. Tumaze imyaka myinshi turi kumwe, rero ndifuza kubikomeza mu ibanga.”
Nantongo, uzwi cyane mu ndirimbo "Olawa", yanasobanuye ko ubwiza bwonyine butatuma umugore adacibwa inyuma. Yatanze urugero rw’umuhanzikazi mpuzamahanga Beyoncé, wavuzweho kugira ibibazo mu mubano nyuma yo gushyira urukundo rwe ku mugaragaro.
Carol Nantongo impungenge ni zose, yavuze ko atazashyira hanze umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO