Umuririmbyi Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo w'icyamare mu njyana ya Rhumba, yasohoye indirimbo ‘Chante Goma’ yumvikanisha urukumbuzi afitiye Umujyi wa Goma wo muri Kivu y’Amajyaruguru, kandi asobanura ko afite icyizere cy’uko uyu mujyi uzasubira mu maboko y’ingabo z’Igihugu cye, FARDC.
Umujyi wa Goma uri mu maboko y’Umutwe wa M23 kuva tariki 27 Mutarama 2025, kandi uyu mutwe ugaragaza ko uri mu nzira ugana mu Mujyi wa Kinshasa.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki tariki 2 Gashyantare 2025, ni nyuma y’iminsi yari ishize agaragaza ko yiteguye gukora indirimbo itera imbaraga ingabo z’Igihugu cye ziri ku rugamba. Mu mashusho, yigaragaje mu myenda ya gisirikare.
Muri iyi ndirimbo, Koffi Olomide avuga ku rukumbuzi afitiye umujyi wa Goma, uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aririmbamo ibyiyumvo bye ku mujyi wa Goma, awushimagiza kandi agaragaza ko awukumbuye cyane.
Nka benshi mu bahanzi b’Abakongomani, yakunze gukoresha umuziki we mu gutanga ubutumwa bw’urukundo, urukumbuzi, ndetse n’ishimwe ku hantu h’ingenzi mu buzima bwe cyangwa mu mateka y’igihugu cye.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Chante Goma’ Koffi Olomide anagaragazamo amwe mu mashusho y’ingabo za FARDC ziri ku rugamba, akabasaba kwisubiza uyu Mujyi.
Hari abandi bahanzi b’Abakongomani baririmbye ku mujyi wa Goma cyangwa bagaragaje ibyiyumvo byabo kuri uwo mujyi mu ndirimbo zabo.
Werrason yakoze indirimbo yise "Goma". Irimo amagambo agaragaza urukundo afitiye uwo mujyi ndetse n’uruhare rwawo mu mateka ya Kongo.
Fally Ipupa uri mu bakomeye muri Afurika nawe yigeze gukora indirimbo yise "Goma Na Yo", aho agaragazamo urukumbuzi afitiye uwo mujyi.
Uwitwa Lexxus Legal nawe yakoze indirimbo yise "Goma État de Guerre". Uyu muraperi wakoze injyana ya hip-hop mu buryo bufite ubutumwa, yigeze gukora indirimbo ivuga ku bibazo bya Goma, by’umwihariko ibibazo by’umutekano n’intambara zagize ingaruka kuri uwo mujyi.
Nubwo umuhanzi Madilu System atigeze aririmba indirimbo yitwa Goma, mu ndirimbo ze nyinshi harimo amagambo ayivugaho, agaragaza ko ari umwe mu mijyi ikomeye mu buzima bw’Abakongomani.
Koff Olomide yari amaze igihe yijunditswe n’ubutegetsi bwa DRC, nyuma y’uko yari yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko ingabo zabo (FARDC) zidashoboye. Abaseseguzi bagaragaza ko gukora iyi ndirimbo ari 'ugucinya inkoro' dore ko amaze iminsi atemera imikorere ya Leta ya DRC.
Koffi Olomide yakoze indirimbo ihamagararira ingabo za FARC kwisubiza umujyi wa Goma
Koffi Olomide yumvikanishije urukumbuzi afitiye Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23
Koffi Olomide yaririmbye asaba gusengera ko amahoro yakongera kugaruka mu Mujyi wa Goma
TANGA IGITECYEREZO