Kigali

Chris Brown yari yatumiwe gutaramira muri Stade Amahoro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2024 9:57
1


Ni umwe mu baririmbyi beza Isi yagize kuva mu myaka 20 ishize! Imibyinire ye, uburyo ategura ibihangano bye n’urubyiniro n’ibindi bituma Miliyaridi z’abantu ku Isi ziganjemo inkumi zishiturwa n’ubuhanga bw’uyu mugabo, ndetse yagiye ageragezwa kenshi gutaramira i Kigali ariko bikanga ku munota wa nyuma.



Hari umwe mu babaye muri Guverinoma wigeze kugerageza gutumira Chris Brown i Kigali ariko byanga ku munota wa nyuma. Mu minsi ishize ubwo Chris Brown yatangazaga uruhererekane rw’ibitaramo hirya no hino ku Isi, yongeye gutekerezwaho i Kigali ariko ntibyakunda. 

Uyu muririmbyi Christopher Maurice Brown [Chris Brown] amaze iminsi mu bitaramo bikomeye byabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Ndetse ku wa 15 Ukuboza 2024, yataramiye ibihumbi 94 kuri Stade ya FNB Stadium mu Mujyi wa Johannesburg.

Chris Brown yakoze iki gitaramo mu nduru n’intugunda, ahanini bitewe n’ibirego by’abantu bamushinja guhohotera abagore. Muri Afurika y’Epfo yakoreyeyo ibitaramo bibiri, ndetse byasabaga kwishyura ama-Rand ya Afurika y’Epfo 400 [Ibihumbi 30Frw] cyangwa ama-Rand ya Afurika y’Epfo 4300 [Ibihumbi 330Frw] kugirango winjire muri iki gitaramo.

Ushingiye kuri gahunda y'ibitaramo bye muri uyu mwaka, bigaragara ko tariki 21 na 22 Ukuboza 2024 azakorera ibitaramo mu Mujyi wa Sao Paulo muri Brazil. Anafite ibindi bitaramo bikomeye azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi.      

Yari yatumiwe i Kigali

Chris Brown akimara gutangaza ibitaramo bye muri Afurika y’Epfo, abashinjwe kumutegurira ingendo batekereje ko yanakomereza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no mu Burengerazuba bw’Afurika y’Epfo.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro na sosiyete zirimo Intore Entertainment, baganira ku kuba uyu muhanzi yakorera igitaramo muri Sitade Amahoro.

Sitade Amahoro yaravuguruwe ubu yakira abantu ibihumbi 45. Kuva yavugururwa nta gitaramo cy’umuhanzi cyari cyaberamo. Ibyabereyemo n’ibikorwa by’amadini, imikino y’umupira w’amaguru n’ibindi.

Bruce Twagirwa washinze Intore Entertainment yavuganye n’abashinzwe inyungu za Chris Brown, ariko bananiranwa ku munota wa nyuma bitewe n’amafaranga yabahaga, banzura ko bazakorana mu 2025.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bruce yemeje aya makuru ariko avuga ko “ibiganiro biracyakomeje n’ubwo bitakunze muri uyu mwaka.” Yavuze ko “Twari twahisemo ko azataramira muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu benshi, rero byari mu murongo mwiza wo gufasha abanyarwanda gusoza umwaka wa 2024, ariko ntibyakunze.”

Bruce ‘yavuze ko ntitwahuje kubera amafaranga, kuko ayo twatangaga siyo bo bashakaga, ariko birashoboka mu 2025 cyangwa se tukazazana undi muhanzi wisumbuyeho.”

Hari inyandiko iri kuri Internet, ivugamo ko Chris Brown yishyurwa amadorali ari hagati ya 300,000 [Miliyoni 410,714,388.00 Frw] na 1,000,000 [Miliyari 1,369,047,960.00] ku gitaramo kimwe.

Chris Brown ni umuririmbyi w’umuraperi w’umunyamerika, akaba n’umwanditsi w’indirimbo wabiciye bigacika hirya no hino ku Isi.

Afatwa nk’umwami w’injyana ya R&B, ndetse nawe yagiye abyumvikanisha kenshi mu bihe bitandukanye. Ubu agejeje imyaak 35 y’amavuko. Kandi areshya na Metero 1.85.

Afite ku isoko Album zirimo nka Chris Brown (2005), Exclusive (2007), Graffiti (2009), F.A.M.E. (2011), Fortune (2012), X (2014), Royalty (2015), Heartbreak on a Full Moon (2017), Indigo (2019), Breezy (2022) ndetse na 11:11 (2023).

Muri Gashyantare 2023, Pollstar yatangaje ko Chris Brown yinjiye amadorali Miliyoni 166 yavuye mu bitaramo 284 yakoze hagati ya 2006 na 2022. Yaninjije kandi amadorali Miliyoni 34 yavuye mu ruhererekane rw’ibitaramo yakoze mu 2023.


Mbere y’ibitaramo bye muri Afurika y’Epfo, Chris Brown yari yatumiwe i Kigali ariko bipfa ku munota wa nyuma 

Chris Brown aherutse gutanga ibyishimo bisendereye mu bitaramo yakoreye muri Afurika y’Epfo




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SENSATIONAL' YA CHRIS BROWN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Intwari ahummed2 weeks ago
    Bazabitekerezeho ubishizwe azamuzane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND