Kigali

Abaraperi barenga 10 bahurijwe mu gitaramo kizaherekeza 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2024 17:28
0


Bisa n’ibizatangura abantu benshi kuzabona imbona nkubone abaraperi Ishe Kevin na Zeo Trap bahurira mu gitaramo kimwe nyuma y’uko bakozanyijeho binyuze mu ndirimbo zuzuye amagambo yo gupfunyika bashyize hanze mu bihe bitandukanye.



Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahuriye mu gitaramo kimwe. Bombi bari mu kiragano gishya cy’umuziki, ariko mu mezi abiri ashize buri umwe yagaragaje ko adacana uwaka na mugenzi we, kuko buri wese yisunze indirimbo yahimbye yivuze neza kurusha mugenzi we.

Ish Kevin ntabwo amaze iminsi agaragara mu bitaramo nk’uko byagenze kuri Zeo Trap. Ariko buri umwe, yumvikanisha ko ari umwami w’injyana akora, kandi ko adateze guha amahwemo buri wese ‘washaka kurira izina rye’.

Mu ndirimbo Zeo Trap yise ‘Freestyle’ nshya yise “Sinabyaye’’ yigeze kugira ati “Ntabwo banzi, nanjye sinzi ikigiye gukurikira. Ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho, iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.’’

Aba baraperi ni bamwe mu bari ku rutonde rw’abarenga 15 bazaririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 mu mbuga ya Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri BK Arena, ariko byahindutse ku munota wa nyuma.

Iki gitaramo kiri mu murongo wo gushimangira ko 2024 wabaye umwaka w’abaraperi, ushingiye ku bikorwa bashyize hanze n’ibitaramo baririmbyemo.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko aba baraperi bamaze kuganirizwa, kandi ko buri wese ibyo yasabye ari mu murongo wo kubihabwa. Ikindi ni uko hafi ya bose bazafatwa amafoto ajyanye no kwamamaza iki gitaramo. 

Urutonde rw’abaraperi bazaririmbamo rwiganjemo abamaze igihe kinini mu muziki, ndetse n’abandi bakunzwe muri iki gihe binyuze mu bihangano byabo.

Hatumiwe Diplomate, Ish Kevin, Zeo Trap, Jay-C, itsinda rya Tuff Gang, Kid from Kigali, Riderman, Bull Dogg, P-Fla, Bushali, B-Threy n’abandi bagikomeje ibiganiro na Sosiyete  iri gutegura iki gitaramo.

Ni kimwe mu bitaramo byitezweho gufasha abakunzi ba Hip Hop gusoza neza umwaka, binjira mu 2025. Muri uyu mwaka, ibigo byinshi byashyize imbere cyane guhuriza abaraperi mu bitaramo bimwe, kandi byagiye bitanga umusaruro mu bihe bitandukanye. 

Muri Kanama 2024, Riderman yahuje imbaraga na Bull Dogg bamurika Album bise ‘Icyumba cy’amategeko’, ku wa 16 Ugushyingo 2024 uruganda rwa Skol ruhuriza mu gitaramo kimwe abaraperi barenga 16.


Umuraperi Bull Dogg yongeye kwisanga ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo

 

Umuraperi Diplomate uherutse gusohora indirimbo zirimo nka 'Icyuki Gikaze' yakoranye na Li John agiye kongera kugaragara mu bitaramo nyuma y'igihe kinini

  

Umuraperi Jay-C uherutse kwinjira mu bucuruzi, yashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo kizaherekeza Ukuboza 2024

  

Zeo Trap uherutse gushyira ku isoko Album 'Ntago Anoga' ari mu bazataramira muri Canal Olympia

 

Ish Kevin umaze iminsi ashyize ku isoko Album zirimo 'Semana' ategerejwe muri iki gitaramo

  

Itsinda rya Tuff Gang ryitegura gusohora Album yaryo, ryongeye gutumirwa mu bitaramo nk'ibi bihuza abaraperi 


Igitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'NTAGO ANOGA' YA ZEO TRAP

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND