Rugaruza Merci uzwi nka Merci Pianist, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere iri kuri album ya mbere y'indirimbo 8 ateganya gushyira hanze vuba. Indoto ze mu muziki ni ukubona Imana yongera kwigarurira imitima y'abantu benshi ku bw'icyubahiro cyayo.
"Ameniweka Huru Kweli" ni indirimbo iri mu zikunzwe cyane mu Karere ka Africa y'Iburasirazuba, ikaba imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 40 kuri Youtube . Ni indirimbo y'abahanzi nyarwanda ari bo Papi Clever na Dorcas bakaba barayiririmbanye na Merci Pianist. Uko ari batatu banaririmbanye izindi ndirimbo zitandukanye.
Merci Pianist arazwi cyane mu muziki wa Gospel, ariko kuri ubu ni bwo ashyize hanze indirimbo ya mbere iri kuri Album ye ya mbere izaba igizwe n'indirimbo 8. Uyu musore yavuze ko impamvu yinjiye mu muziki ni uko "nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi uri mu mihamagaro mbona Imana yampamagariye kuyikorera".
Rugaruza Merci [Merci Pianist] avuka mu muryango w’abana bane; umukobwa umwe n’abahungu batatu, akaba ari we muhungu mukuru. Atuye i Kigali - Kabeza, ariko umuryango we ubu ubarizwa mu Karere ka Ngoma ahitwa i Kibungo. Ni umusore usengera muri Shekinah Revival Church i Ndera, umushumba we akaba yitwa Pastor Jane Bisangwa.
Urukundo rwo gucuranga Piano ntabwo ruri kure y'ibyo yize mu ishuri dore ko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na mudasobwa (Computer Science). Yaminuje mu mwaka wa 2022 muri UTB (yahoze ari RTUC), akaba yarakurikiranye "Transport and Logistics Management".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Merci Pianist yavuze ko indirimbo yise "Edeni Nshya", ari yo ya mbere akoze. Ati "Indirimbo yanjye nshya ni iya mbere iri kuri album ya mbere y'indirimbo 8 nshaka gusohora. Ninjye wayanditse hari tariki 30/04/2023 ari ku Cyumweru ndi mu iteraniro.
Yakomeje avuga ibihe yari arimo ubwo yayandikaga, ahishura ko inganzo yayo yamujemo biturutse ku mwigisha warimo yigisha "uwo twari twicaranye twibaza ikintu Adamu wa mbere yatakaje ubwo yari amaze gukora icyaha, dusanga yatakaje Edeni & Ubusabane n'Imana (daily visitation of God), ubwiza, ubugingo buzima, atakaza uburuhukiro".
Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ibyo Adamu wa kera yatakaje ari byo Yesu yage kugarurira umwana w'umuntu, ari ho "navuze ngo Edeni nshya ni Yesu [Abaroma 5:16]
Merci Pianist uvukiye amezi yuzuye mu muziki, avuga ko intego ze mu muziki yinjiyemo "ni ukubona Imana yongera kwigarurira imitima y'abantu benshi ku bw'icyubahiro cyayo". Papi Clever na Dorcas na Benjamin Dube ni bo bahanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki.
Yifuza gukora umuziki nk'umwuga, kandi icyubahiro cy'Imana kigashyirwa hejuru, ati "Yego nifuza gukora umuziki nk’umwuga, urwego nifuza kugeraho ni ukubona icyubahiro cy'Imana mu bantu bayo no gukora icyo Umwami yampamagariye gukora mu Isi nkagisohoza".
Umuziki wa Gospel wungutse impano y'agatangaza
Merci Pianist yashyize hanze indirimbo ya mbere "Edeni Nshya"
Merci Pianist yateguje Album ya mbere "Edeni Nsha" izaba igizwe y'indirimbo 8
REBA INDIRIMBO "EDENI NSHYA" YA MERCI PIANIST YITIRIYE ALBUM YE YA MBERE
TANGA IGITECYEREZO