Kuri uyu wa Kane ku itariki 14 Nzeri 2024, u Rwanda na Libya birakina bishaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, gusa imibare igaragaza ko Libya ikunda gutsinda u Rwanda.
Ikipe y’igihuigu y’u Rwanda "Amavubi" irakira Libya mu mukino wa Gatanu mu itsinda D mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco.
Akenshi
usanga biba bitoroshye iyo u Rwanda rwacakiranye na Libya mu marushanwa
atandukanye. Nubwo biba bitoroshye ku Rwanda ku ruhande rwa Libya ho akazi
ntabwo kaba gakomeye cyane kuko imibare igaragaza ko u Rwanda rudakunda
gutsinda Libya.
Igihe u
Rwanda ruheruka gukura intsinzi ikomeye kuri Libya hari muri 2014 aho umukino
wabanje rwanganyije na Libya ubusa ku busa muri Tunisia, naho umukino wo
kwishyura u Rwanda rutsinda Libya ibitego bitatu ku busa.
Mu minsi ya
mbere ya 2014 nabwo ikipe y'igihugu ya Libya yakunze kuba inzozi mbi ku ikipe
y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" no mu mikino ya gicuti, nta bucuti ikipe
y'igihugu ya Libya yagaragaje.
Ku itariki
23 Gicuransi 2012, ikipe y'igihugu ya Libya yakiriye Amavubi mu mukino wa
gicuti wabereye i Tunis muri Tunisia. Ni umukino warangiye Libya itsinze
Amavubi 2-0.
Ku itariki
20 Werurwe 2013, i Kigali mu Rwanda hongeye kubera umukino wa gicuti wahuje
Libya n'Amavubi, umukino nanone urangira Libya itsinze u Rwanda 1-0.
Ku itariki
18 Gicurasi i Rades muri Tunisia, ikipe y'igihugu ya Libya yari yakiriye u
Rwanda mu marushanwa yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa, umukino warangiye
amakipe yombi anganyije Ubusa ku busa. Amavubi yari agiye kuva mu biganza bya
Kassa Mbungo Andre akajya mu bya Stephen Constantine, ataha akubita agatoki ku
kandi.
Ku itariki 31 Gicuransi 2014, Amavubi yakiriye Libya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ubu yitwa Kigali Pele Stadium. Uwo mukino warangiye u Rwanda rutsinze Libya ibitego bitatu ku busa, ibitego byatsinzwe na Daddy Birori.
Ibyo bitego bya
Daddy Birori, yabitsinze ku mipira ibiri yahawe na Ndahinduka Michael
(Bugesera) n'umwe yahawe na Rusheshangoga Michel. Iyo ntsinzi ya 3-0 isa naho yahumuye
ikipe y'igihugu ya Libya kuko Amavubi ntabwo arongera kuyitsinda.
Ku itariki
13 Ugushyingo 2015, Libya yongeye kwakira Amavubi i Tunis muri Tunisia, umukino
wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya. Uwo mukino warangiye
Libya itsinze Amavubi 1-0.
Ku itariki
17 Ugushyingo, Amavubi nibwo yakinnye umukino wo kwishyura, aho bari bazi ko
Libya bongera kuyigiraho umupira, ariko ibyavuye mu mukino, bitandukanye n'ibyo
bari biteze.
Uretse
igitego kimwe u Rwanda rwatsinzwe cya Jacques Tuyisenge, Libya yo yinjije
ibitego bitatu mu izamu ry'u Rwanda, umukino urangira ari ibitego bitatu
bya Libya kuri kimwe cy'u Rwanda. Icyo gihe Libya yahise ikomeza mu cyiciro
gikurikiyeho ku giteranyo cy'ibitego 4-1 cy'u Rwanda.
Ku itariki 7
ukuboza 2017, Libya yari yaratumiwe mu mikino ya CECAFA yabereye muri Tanzania,
yarongeye icakirana n'u Rwanda, gusa kuri iyo nshuro ntabwo Libya yatinze u
Rwanda, kuko umukino warangiye amakipe yombi yaguye miswi Ubusa ku busa.
Ku itariki
23 Mutarama, mu gace ka Angier mu gihugu cya Morocco, Libya yongeye gucakirana
n'u Rwanda mu mukino wa nyuma mu matsinda ya CHAN yaberaga muri Morocco. U
Rwanda rwasabwaga kunganya umukino rugakomeza muri kimwe cya Kane rufite
amanota atanu, naho Libya igahita itaha ari iya gatatu n'amanota ane.
Iminota 90
y'umukino yarangiye u Rwanda rukinganya na Libya ubusa ku busa. Ikitazibagirana
mu mitwe y'abanyarwanda, ni uko umukino wari wamaze kugera ku munota wa 90+6,
habura amasegenda ngo urangire, nuko Libya ikabona igitego cyahise gituma
Amavubi asezererwa muri CHAN.
Umukino
uheruka guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Libya wari umukino wa
mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu itsinda D, ni umukino
wabereye mu gace ka Tripoli muri Libya, warangiye ibihugu byombi biguye miswi
ku itariki 4 Nzeri 2024.
Kuri iyi
nshuro noneho ikipe y'igihugu y'u Rwanda niyo irakira Libya kuri stade Amahoro
mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Kane ku itariki 14 Ugushyingo 2024, Amavubi
arakina umukino wa Gatanu mu majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya
Africa AFCON ya 2025.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irasabwa gutsinda uyu mukino wa Libya kugira ngo yuzuze amanota umunani, ikomeze guhagarara bwuma mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
Ubwo ikipe y’igihugui y’u Rwanda "Amavubi" iraba icakirana na Libya I Kigali, i Cotonou muri Benin naho haraba hari gukinwa umukino karundura urahuza ikipe y’igihugu
ya Benin na Nigeria.
Ikipe y'igiihugu y'u Rwanda, Amavubi, arakira Libya mu mukino udakunda kuyorohera
Amavubi arasabwa gutsinda Libya ubundi agategereza ibiva hagati ya Benin na Nigeria n'uko azitwara i Lagos
TANGA IGITECYEREZO