Kigali

Maitre Dodian wakoranye na Papa Cyangwe arataka igihombo cy'arenga Miliyoni 30 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2024 21:16
0


Umuhanzi Ngarukiyintwali Jean de Dieu [Maitre Dodian] yatangaje ko nubwo yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Wowe' yakoranye n'umuraperi Papa Cyangwe ariko ari mu gihombo cy'amafaranga arenga Miliyoni 30 Frw kubera ko shene ya Youtube yari yashyizeho indirimbo 23 yakoze mu bihe bitandukanye yayiburiye irengero.



Yavuze ko ibi ari byo byatumye yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo, ndetse yahisemo gushaka indi shene ya Youtube azajya anyuzaho ibihangano bye by'umuziki. Yatangiye gukoresha umuyoboro witwa Maitre Dodian Music mu gihe yari afite indi yari amaranye igihe kinini ari nayo yabuze mu minsi ishize bigakoma mu nkokora ibikorwa bye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Maitre Dodian yavuze ko mu minsi ishize yatanze uburenganzira kuri imwe mu nshuti ze yinjira mu rubuga rwe rwa Youtube ariko akomeza kurukoresha nk'ibisanzwe kugeza ubwo 'nashatse kuyinjiramo bakambwira ko ntafite uburenganzira'.

 Ati "Hari abantu nari nahaye uburenganzira, ariko narababije bambwira ko shene zibura ni uko byagenze, barambwira ngo bampe indi shene y'impozamarira ndabyanga."

Uyu mugabo yasobanuye ko yahisemo gushaka indi shene yo gushyiraho ibihangano bye. Kandi iyo akoze imibare ya hafi abona ko byamuteje igihombo cy'amafaranga ari hagati ya Miliyoni 30 Frw na Miliyoni 35 Frw.

Ati "Njyewe ntabwo nkunda gukabya, ndi umuntu ugaragaza ukuri. Ubwo natangiraga umuziki mu 2018 amafaranga nashoraga ntabwo ariyo ndi gushora uyu munsi. Urugero nk'iyi ndirimbo nakoranye na Papa Cyangwe nayitanzeho Miliyoni 2 Frw, ariko mu 2018 nakoreshaga nk'ibihumbi 500 Frw, rero iyo nkoze imibare nsanga iyibwa rya shene yanjye ryanshyize mu gihombo cy'arenga Miliyoni 30 Frw."

Maitre Dodian yavuze ko ariya mafaranga yari amaze gushora mu bihangano bye, nta nyungu yari yagakuyemo. Anavuga ko kubera kwizera urubuga rwa Youtube nta 'copy' y'indirimbo yasigaranye uretse indirimbo yitwa 'Nyemerera' ndetse na 'Naruguyemo'. Ati "Ubwo nizo nzashyiraho gusa, kuko izindi zose mfite kuri 'Flash' ntabwo zujuje 'Format' isabwa."

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Papa Cyangwe umushinga wayo watangiye mu 2020. Watangiriye kwa Producer Ayo Rush, ukomereza kwa Bob Pro irangizwa na Producer Evedyckes.

Dodian avuga ko byafashe igihe kinini kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe ahanini bitewe n'uburyo aba Producer bagiye bamuca intege, ariko kandi yiyemeje kugaruka mu muziki ngo arangize ibyo yatangije. 

Bitewe n'uko iyi ndirimbo yatangiye gukorwa mu 2020, ubwo yongeraga guhura na Papa Cyangwe bahisemo ko bayivugurura 'twongera gukora indi'. Maitre Dodian yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Papa Cyangwe

Maitre Dodian yatangaje ko indirimbo 23 yari afite kuri shene ya Youtube zaburiwe irengero
Maitre yavuze ko yaguye mu gihombo cy’arenga Miliyoni 30 Frw yatanze ku ikorwa ry’indirimbo 30 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘WOWE’ YA MAITRE DODIAN NA PAPA CYANGWE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND