RFL
Kigali

Alyn Sano, Yago na Kenny K-Shot mu bakwinjiza neza muri Weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/10/2024 18:53
0


Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.



Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Imwe muri izi ndirimbo, ni iyitwa ‘Tamu Sana’ y’umuhanzikazi Alyn Sano. Ni indirimbo yatwaye amafaranga akayabo k’amafaranga, ubariyemo ayo yatanze mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ifatwa ry’amashusho (Video), gukodesha ubwato, itike ya buri wese wamufashije, aho kurara, amatike y’indege yafashe ajya muri Kenya n’ibindi.

Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 30’ yakoreye mu Mujyi wa Mombasa ndetse no muri Nairobi muri Kenya. Kandi yifashishijemo bamwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa cyane n’abahanzi mu ndirimbo muri kiriya gihugu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n’ubutumwa buyigize. Ati “Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n’ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.”

Dore indirimbo 10 nshya InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya gatatu cy’Ukwakira 2024:

1.     Tamu Sana – Alyn Sano

">

2.     Ishyamba – Yvan Muziki

">

3.     God Forbid – Kenny K-Shot ft 2ezz

">

4.     Ocean – Yago Pon Dat ft Passy Kizito

">

5.     Mukwano - Sintex

">

6.     Ndagukunda – Boukuru

">

7.     Niseme Nini Baba – Elie Bahati

">

8.     Yo Yote Uonayo – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

">

9.     Nziyahura – Yee Fanta

">

10.  Riding High – Chacha Imfurikeye ft Ella Rings

">
   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND