RFL
Kigali

Label ibarizwamo abarimo Patient Bizimana na Gahongayire yasinyishije umuhanzi 'umaze igihe'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2024 14:36
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier [Manzi Music] yiyongereye ku bahanzi barimo Aline Gahongayire na Patient Bizimana basanzwe babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya "Moriah Entertainment Group" yaciriye benshi inzira.



Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ko Manzi Olivier yashyize umukono ku masezerano na Sosiyete Moriah Entertainment Group. Ni nyuma y’ibiganiro bari bamaze igihe bagiranye, byagejeje ku mikoranire y’igihe kirekire.

Manzi yari asanzwe akora umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ndetse benshi bamumenye binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Igihango’ ndetse na ‘Umbe hafi’.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzi yavuze ko ari “umugisha ukomeye” kuba babashije kumuhitamo kugeza ubwo bashyize umukono kuri kontaro. 

Ati “Ndiyumva neza! Ni umugisha ugeretse kuwundi. Ni umugisha kandi ku kuba nabona ‘Label’ imfasha mu muziki wanjye, cyane ko maze igihe kinini cyane.”

Yagaragaje ko yiteze impinduka mu ikorwa ry’ibihangano bye, kuko yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki. Ati “Ubu nizeye ko ngiye gutangira ibihe byiza by’ubuzima. Navuga ko rero biranejeje cyane.”

Akomeza ati “Abantu bitega ibintu byinshi kandi byiza. Mfite ibihangano byinshi byiza bigomba kujya hanze mu gihe kiri imbere.”

Uyu musore yari asanzwe akoresha mu muziki izina rya Olivier The Legend, ariko yahisemo guhindura amazina yitwa Manzi Music. Akomeza ati “Rero abantu bitege ibintu birenze. Hamwe no gufashwa n’umwuka were ndizera ko tugomba kubaha ibintu bijyanye n’ibihe tugeze.”

Moriah Entertainment isanzwe ibarizwa abarimo Patient Bizimana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’, Aline Gahongayire uherutse gukorera igitaramo mu Bubiligi.

Kuri Olivier Manzi, ni umwanya mwiza wo kuzigira kuri bakuru be mu muziki no kumufasha kwaguka muri rusange. Ati “Niteguye kuzigira kuri bo. Na mbere y’uko yinjira muri uyu muryango hari ibyo nabakuyeho na n’uyu munsi ngenderaho, nizeye ko nzakomeza kunguka ubumenyi bwinshi cyane.” 

Yungamo ati “Ndacyarimo kwigira kuri Patient Bizimana, yaba kuri Gahongayire n’abandi babarizwa muri Moriah Entertainment. Rero, ni amahoro n’umugisha kuri njye kuba ninjiyemo. Icyo nakubwira ni uko turaje bidatinze.”

Uyu muhanzi yavuze ko asinye amasezerano mu gihe ari no kwitegura gusohora indirimbo ye nshya, izaza ikurikirwa n’izindi zitandukanye amaze igihe ari gutegura.


Manzi Music yatangajwe nk’umuhanzi mushya muri Label ya Moriah Entertainment Group-Ushingiye ku mibare itangwa na shene ya Youtube, bigaragara ko amaze imyaka itandatu akora umuziki


Manzi yatangaje ko yiteguye kwigira kuri bakuru be bamubanjirije mu muziki


Manzi yavuze ko yari amaze igihe adakora umuziki, ahanini bitewe n’ubushobozi  


Moriah Entertainment yaherukaga gutangaza Mbabazi Madine nk'umuhanzikazi mushya bari gufasha mu muziki 

Binyuze muri iyi sosiyete y'umuziki, Patient Bizimana yakoze indirimbo zakunzwe nka 'Ndaje', 'Ubwo buntu' n'izindi 

Aline Gahongayire aherutse gutaramira mu Bubiligi abifashishijwemo na Moriah Entertainment Group

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ICYO YAVUZE' YA MANZI MUSIC

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'MPISHURIRA' YA MANZI MUSIC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND