Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yagiranye amasezerano y’imikoranire na Sosiyete y’umuziki ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi cyane cyane mu Bubiligi.
Iyi Sosiyete niyo yashishije
umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi gutaramira ku
nshuro ya Kabiri mu Bubiligi. Ni nabo bafashije Aline Gahongayire wamamaye mu
ndirimbo ‘Ndanyuzwe’ gutaramira bwa mbere i Brussels.
Ni nabo bafashije Bruce Melodie
n’abandi bahanzi bamaze gutaramira muri biriya bihugu mu bihe bitandukanye,
ahanini bagamije gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Junior Giti yakoreye urugendo mu
Bubiligi, mu Bufansa, mu Budage ndetse n’ahandi agamije itegurwa ry’ibitaramo
bya Chriss Eazy bwa mbere i Burayi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki
17 Ukwakira 2024, yagiranye amaserano ya Team Production agamije kumufasha kuzamutegurira
ibitaramo byose umuhanzi abereye umujyanama azahakorera.
Ati “Ndi kubarizwa i Brussels aho
najyanwe no kureba aho igitaramo kizabera ndetse n’uko kigomba kugenda n’ibindi
bisabwa biri n’aho azaba acumbitse. Muri make ni ugutegura inzira z’umuhanzi,
ni mu gihe we ari kwitegura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, nanjye ndi
hano mu kandi kazi, bivuze ko azava i Rubavu dukomereza mu gitaramo i Kampala
muri Uganda, dusoza tuza hano mu Bubiligi.”
Akomeza ati “Ikindi nakubwira ni uko
nagiranye amasezerano na Team Production ya Justin na Frank aho bazadukorera
ibitaramo byose i Burayi, mbese biri mu biganza byabo.”
Yavuze ko bazabategurira ibitaramo mu Bubiligi, i Paris mu Bufaransa, Hanova mu Budage ndetse no muri Poland. Ati “Byose bazabikora biri mu izina ryabo. Njyewe icyo bazanyereka ni ukumenya aho guca.”
Uhereye ibumoso: Justin washinze Team
Production, Junior Giti ufasha Chriss Eazy ndetse na Frank uri mu babarizwa
muri Teamp Production
Junior Giti ari kumwe na Frank wo
muri Team Production bemeranyije gukorera ibitaramo mu bihugu birenga bitanu i
Burayi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKOMA’ YA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO