RFL
Kigali

Amateka azisubiramo? Israel Mbonyi ageze kure igitaramo gifasha abakunzi be kwizihiza Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2024 13:31
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, Israel Mbonyi yatangaje ko ari kwitegura gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo yise “Icyambu Live Concert” gifasha Abakunzi kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye, binyuze mu busabane n’Imana.



Mu 2022 nibwo yatangije ibi bitaramo ngaruka mwaka- Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, nyuma y’amasaha arenga ane ataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.

Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yagaragaje ko tariki 25 Ukuboza 2024 azakora ku nshuro ya Gatatu iki gitaramo “Icyambu Live Concert”. Yabajije abakunzi be niba biteguye nk’uko nawe yiteguye.

Amateka azisubiramo?

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n’ibihumbi by’abantu bamushyigikiraga.

Yakoreye ibitaramo muri Uganda no muri Kenya. Ndetse, ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo no muri Tanzania.

Tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024 azataramira mu mujyi wa Dar Es Salaam. Icya mbere kizabera ahitwa Mlimani City ikindi kizabera Leaders Club.

Ibi bitaramo byateguwe na sosiyite Wakati wa Mungu. Kandi azaririmbana n’abarimo Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, Joel Lwanga, n’abandi.

Birashoboka cyane ko azongera kwandika amateka akuzuza iyi nyubako- Ushingiye ku mibare y’abakurikira ibihangano bye, ubu ni we nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda ukurikirwa cyane (Cyangwa se ufite Subscribers benshi) ku rubuga rwa Youtube, aho yageze ku bantu Miliyoni 1.44.

Ni umwanya yakuyeho Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi, ni uko Israel Mbonyi muri iki gihe ashyize imbere gukora ibihangano bye mu rurimi rw’Igiswahili, byatumye umubare munini w’abakunzi be ukomeza kwiyongera cyane cyane muri Kenya.

Ibi bituma ibitaramo bye akorera muri BK Arena bititabirwa n’Abanyarwanda gusa, kuko haba harimo n’umubare munini w’abo mu Burundi, muri Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi banyuzwe n’inganzo y’uyu musore mu bihe bitandukanye.

Ubwo yakoraga igitaramo nk’iki mu 2022 yagihuje no kumurika Album ye ‘Nk’umusirikare’ iriho indirimbo zabiciye muri iki gihe, ndetse yanahisemo kujya kuyimurikira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa Nyakanga 2024.

Yanifashishije indirimbo zigize iyi Album mu gitaramo yakoreye i London mu Bwongereza ubwo yaririmba mu bitarane by’iminsi ibiri byari byateguwe n’umuryango Women Foundation Ministries, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Aime Uwimana.

Israel Mbonyi yatangaje ko tariki 25 Ukuboza 2024 azakora igitaramo cyo gufasha Abakunzi be kwizihiza Noheli
Israel Mbonyi yagaragaje ko yiteguye kongera gukorera amateka muri BK Arena





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IBIHE BYARANZE IGITARAMO CYE MU 2023

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND