RFL
Kigali

Kubera iki 'Computer' itubahiriza itonde ry’inyuguti igakoresha QWERTY cyangwa AZERTY?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/08/2024 20:33
1


Mu rwego rwo korohereza abanditsi bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, inyuguti n’ingombajwi zitondetse mu buryo buvangavanze bwa QWERTY cyangwa AZERTY ariko bworohereza umwanditsi kwandika yisanzuye ndetse yihuta.



Mu myaka ya 1870, umuhanga Christopher Sholes yavumbuye uburyo bushya bwafasha kwandika mu buryo bwihuse kandi budateza akajagari mu myandikire. Icyo gihe hakoreshwaga imashini za Typewriters zasabaga kwitonda cyane mu myandikire.

Christopher Sholes yatondekanyije izi nyuguti (QWERTY) agendeye ku magambo yakoreshwaga cyane muri icyo gihe kubera ko itonde ryari risanzweho ryaragoranaga mu myandikire rigatuma umwanditsi akora amakosa bityo ashyira mu myanya inyuguti agendeye ku zakoreshwaga cyane icyo gihe.

Imiterere ya QWERTY yashyizweho kugira ngo iteze imbere umuvuduko wo kwandika no kugabanya ibibazo bishingiye mu kwibeshya. Mu gutondekanya izi nyuguti, byagabanyije igihe umuntu yataga ari kwandika kubera ko byoroheje akazi.

Imyaka yaje kuba myinshi abantu batangira kumenyera kwandika bakoresheje QWERTY ku buryo byabaye nko kunywa amazi ndetse mu myaka yatambutse, abantu hafi Isi yose basobanukiwe n’ubu buryo bwo kwandika bityo babigira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Mu mwaka wa 1830, Umunyamibare Charles Babbage nibwo yakoze icyo twakwita mudasobwa magingo aya hanyuma nawe akoresha iri tonde ry’imyandikire nta kintu na kimwe ahinduyeho kuko bwari uburyo bworoshye yakoresheje bwo kwigarurira abantu bagakoresha iyo mudasobwa ye.

Abandi nka Konrad Zuse, John Presper Eckert, John William Mauchly, Ed Roberts n’abandi batandukanye bagize uruhare mu ikorwa rya mudasobwa kugeza aho igereye magingo aya, bakomeje gukoresha iri tonde rya Christopher Sholes.

Nyuma yo kubona ko ntacyo iri tonde ry’inyuguti ritwaye, mudasobwa zose zakozwe zakomeje kwifashisha ubu buryo ariko biza guhindukaho gato kubera ururimi rw’Igifaransa ndetse n’abandi bakoresha zimwe mu nyuguti zisaba ibindi bimenyetso hejuru cyangwa munsi yazo.

Mu kinyejana cya 20 (Nta mwaka wa nyawo uzwi neza) nibwo Abenjeniyeri n’Abanditsi bo mu Bufaransa bakoze keybord yabo yo kwandikiraho itandukanye na QWERTY bo babihindura AZERTY ariko ikagira n’inyuguti zayo zikoreshwa mu gifaransa.

Zimwe mu mpamvu zaje gutuma iri tonde rya QWERTY ridahinduka, basanze abantu bose baramaze kubimenyera kwandika bakoresheje ubu buryo ku buryo byari kugorana ko bongera bakabihindura.

Uretse gusaba ko abantu bakwihugura mu gukoresha itonde rishya, byari gusubiza inyuma imyandikire ndetse n’umuvuduko mu myandikire kandi iri tonde ryarakozwe mu rwego rwo koroshya imyandikire.


Mbere y'umwaduko wa mudasobwa, abantu bakoreshaga imashini za Typewritters mu kwandika zasabaga ko umuntu yitonda ntakore amakosa


Izi mashini nizo za mbere zatangiye gukoreshwamo uburyo bw'itonde rya QWERTY


Imashini za mbere zari zifite inyuguti zitondetse uko zikurikirana ariko baza kubihindura kuko byagoranaga mu mikoreshereze yazo


 
Uburyo bwo gutondeka inyuguti bwa QWERTY bwari bugamije koroshya imyandikire 


Abafaransa bakoze itonde rya AZERTY kuko ariryo ryari ririmo ibimenyetso byose bikoreshwa mu Gifaransa


Kugeza magingo aya, uburyo bwa QWERTY na AZERTY nibwo bukoreshwa mu kwandika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shumbusho2 weeks ago
    Wow





Inyarwanda BACKGROUND