RFL
Kigali

Ubwiyongere bw'abafatabuguzi n'igihombo cya miliyari 10.5 Frw! Ishusho y'Amezi 6 ya 2024 muri MTN Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/08/2024 11:05
0


Ubuyobozi bwa sositeye y’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, bwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 iki kigo cyungutse abafatabuguzi bashya bakoresha SIM card zacyo bangana na 7.5%.



Raporo y’agateganyo y’uko ubucuruzi bwa MTN Rwandacell Plc buhagaze kuva muri Mutarama 2024 kugeza tariki 30 Kamena 2024, yashyizwe ahagaragara tariki 13 Kanama 2024, igaragaza ko iki kigo cyahombye Miliyari 10.5 Frw, ikunguka abafatabuguzi bashya babarirwa ku ijanisha rya 7.5%.

Muri iyi raporo hagaragaramo ko mafaranga yinjije binyuze muri serivisi MTN itanga yiyongereye ku ijanisha rya 0.8%. Amafaranga iki kigo cyinjije mbere yo gukuramo imisoro n’ibindi byose yavuye kuri Miliyari 54,9 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 agera kuri Miliyari 39 Frw mu gihe nk’icyo mu 2024.

Nyuma yo kwishyura imisoro, inyungu ya MTN Rwandacell Plc yageze kuri Miliyari 10.5 Frw, bitewe n’igabanyuka ry’amafaranga yinjiye hamwe n’ikiguzi cyo gukodesha ahari iminara cyiyongereye bivuye no ku mishya yubatswe.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yatangaje ko bashoye arenga Miliyari 32.8 Frw mu bikorwa by’ishoramari rizamura imikorere y’ikigo, kandi hubakwa iminara mishya 87 hirya no hino mu gihugu.

Ati “Gukomeza gushora imari mu kunoza ihuzanzira ryacu ni igihamya ko dukora ibishoboka ngo dushyire mu bikorwa ibikubiye muri gahunda ya 2025, igamije kwagura ubushobozi bw’ihuzanzira ryacu, kurigeza ku henshi hashoboka no gushyiraho ibikorwaremezo bigezweho bizafasha no mu gihe kizaza.”

Iyi raporo igaragaza ko abakoresha sim card za MTN Rwanda biyongereyeho 7.5%, bangana n’abantu ibihumbi 523. Byatumye abafatabuguzi bayo bagera kuri miliyoni 7.5.

Abakoresha serivisi za Mobile Money bo, biyongereye ku ijanisha rya 15%, bituma bagera kuri miliyoni 5.1 muri Kamena 2024.

Ni mu gihe abakoresha interineti ya MTN Rwanda biyongereyeho 0.6% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize, bagera kuri miliyoni 2.3, na ho Miliyoni 1.5 bakoresha 4G.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bugaragaza ko muri aya mezi bwashyize imbere kubahiriza gahunda bihaye igeza mu 2025, no kuba ku isonga mu byerekeye itumanaho.

Bahamya ko ishoramari ryakozwe mu kunoza ihuzanzira ryatumye serivisi batanga zikomeza kwishimirwa na benshi mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.

Kuva mu 2023, Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwashyizeho gahunda y’uko abakoresha sosiyete z’itumanaho zitandukanye imbere mu gihugu bazajya bahamagarana nta kiguzi cy’inyongera izo sosiyete zishyuzanyije.

Bodibe yavuze ko iyi gahunda yo gukuraho ikiguzi cyo guhamagarana hagati y’imirongo itandukanye ikorera mu Rwanda yagize ingaruka zikomeye ku mafaranga MTN Rwanda yinjiza binyuze mu guhamagarana, avuga ko bakomeje kuganira na RURA ku bintu bimwe na bimwe bibangamiye ubucuruzi n’imikorere ya MTN Rwanda.

Nubwo bimeze bityo ariko, MTN Rwandacell Plc yatangaje ko izakomeza kuba ubukombe mu itumanaho, binyuze mu kongera umuvuduko mu bucuruzi no kwihutisha iterambere rya serivisi itanga. MTN kandi ikomeje gukora ku ntego yiyemeje kugeraho mu 2025 ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo.
  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND