FPR
RFL
Kigali

Copa America: Ecuador na Venezuela nizo zaserukiye itsinda B muri 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/07/2024 7:53
0


Imikino ya Copa America yakomezaga aho Venezuela yatsinze Jamaica naho Ecuador igwa miswi na Mexico.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imikino ya Copa America 2024 yakomezaga mu itsinda B, aho hakinwaga imikino ya gatatu mu itsinda. Umukino wa mbere wabereye kuri Q2 Stadium, usifurwa na Maurizio Mariani, Umutaliyani uri gusifura Copa America. 

Ni ukumino wahuje ikipe y'igihugu ya Venezuela na Jamaica. Ikipe y'igihugu ya Venezuela yakomeje umujyo yatangiranye wo kwitwara neza muri Copa America, nuko itsinda umukino wa gatatu, iyobora itsinda n'amanota icyenda. 

Muri uyu mukino, Jamaica yagerageje kwihagararaho mu gice cya mbere, kirangira ari ubusa ku busa. Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, abakinnyi ba Jamaica batangiye kugaragaza umunaniro, nuko ku munota wa 49 Eduard Bello wa Venezuela afungura amazamu. 

Venezuela kubona igitego cya mbere cya Eduard Bello, byayongereye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 56 Salomón Rondón ayitsindira igitego cya kabiri. Ku nunota wa 85 nabwo Venezuela yaje gutsinda igitego cya Gatatu cya Eric Ramirez, nuko umukino urangira ari ibitego bitatu bya Venezuela ku busa bwa Jamaica. 


Ikipe y'igihugu ya Venezuela yatsinze Jamaica ikomeza muri kimwe cya Kane ari iya mbere mu itsinda B 

Uretse umukino wa Jamaica na Venezuela, kuri State Farm Stadium habereye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Mexico na Ecuador, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, umukino wasifuwe na Mario Escobar ukomoka muri Guatemala. 

Ni umukino utabayemo ibidasanzwe cyane ko warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Gusa kunganya byagize akamaro ku ikipe y'igihugu ya Ecuador yahise ikomeza muri kimwe cya Kane, igasiga Mexico zanganyaga amanota ane. 


Ecuador yaguye miswi na Mexico, biyiha amahirwe yo gukomeza muri kimwe cya Kane 

Ikipe y'igihugu ya Ecuador yari izigamye igitego kimwe, nicyo cyayifashije kugera muri kimwe cya Kane, mu gihe Mexico nayo yari ifite amanota ane, nta gitego na kimwe yari izigamye, byatumye iba iya gatatu mu itsinda, itahana na Jamaica yatsinzwe imikino yose, naho Venezuela yo iyobora itsinda n'amanota icyenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND