FPR
RFL
Kigali

Ingaruka z'ibyo Diddy yakoze zikomeje kwiyongera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/06/2024 9:00
0


Nyuma y'uko Diddy arezwe gufata ku ngufu, amashusho akubita Cassie bahoze bakundana agiriye hanze, uyu muraperi yagiye agerwaho n'ingaruka zitandukanye aho kuri ubu yamaze kwamburwa umunsi yari yarahawe wo kumwizihizaho mu mujyi wa Miami.



Umuraperi w'umuherwe Sean Combs uzwi nka P.Diddy cyangwa Diddy, akomeje guhura n'ibibazo bitandukanye, kuri ubu yamaze kwamburwa umunsi yari yarahariwe muri Miami Beach wo kujya bamwizihizaho.

Ni umwanzuro wafashwe tariki 26 Kamena 2024, ufashwe n'umuyobozi wa Miami Beach ndetse atigeze abanza kuba yabiganiraho na p Diddy.

Diddy akaba yambuwe uyu munsi bitewe n'ibirego akomeje kugenda ashinjwa umunsi ku wundi byo guhohotera abagore n'abakobwa mu bihe bigiye bitandukanye.

Mu 2016 nibwo byemejwe ko tariki 13 Ukwakira buri mwaka, ari umunsi wahariwe P Diddy. Ibi bije bikurikira kuba aherutse no kwamburwa impamyabumenyi y'icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Howard.

Ibi kandi byiyongera ku kukuba tariki 10 Kamena 2024 yarategetswe gusubiza urufunguzo yari yarahawe rw'umujyi wa New York. Byumwihariko ibi byabaye nyuma y'iminsi micye yangiwe kwitabira ibirori by'abakobwa be babiri bari bakoze 'Graduation' basoza amashuri yisumbuye.

Diddy akomeje kugerwaho n'ingaruka zibyo yakoze nyuma yaho amashusho akubita Cassie agiye hanze

Ibi byose biri kumubaho akaba ari inkurikizi y'amashusho yagiye hanze mu minsi yashyize ari guhohotera Cassie wahoze ari umukunzi we, ubwo bari muri Hotel ndetse n'ibindi birego byagiye biziraho nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND