Fridah Kajala uri mu bari n’abategarugori bihagazeho mu myidagaduro y’Akarere yongeye kwitsa ku gikomere yatewe na Harmonize wavuzweho kumutungana n’umukobwa we.
Fridah yavuze ko adashobora na rimwe kuzigera yibabarira
uburyo yongeye gusubirana na Harmonize wari warabasize ari ibisenzegeri mu
mitima we n’umukobwa we.
Mu Kwakira 2022 ni bwo Fridah Kajala yatandukanye na
Harmonize wari umaze iminsi amwambitse impeta y’integuza, bukaba bwari ubwa
Kabiri basubirana.
Mu kiganiro Behind the Gram, Fridah yumvikanye avuga
uburyo ashengurwa n’agahinda iyo yibutse ibihe yanyuranyemo na Harmonize.
Fridah ati”Nasubiranye n’umugabo wari wareretse ubwambure
bwe umukobwa wanjye.” Avuga ko ubwo Harmonize yiyerekaga Paula Kajala yambaye
ubusa byabateye kubura icyo bakora barara ijoro ryose badasinziye.
Kongera gusubirana na Harmonize bwa Kabiri bitanatinze
avuga ko ryari ikosa rikomeye ko yashyize imbere urukundo kuruta umwana umwe
rukumbi yibyariye.
Nubwo benshi bagiye bumvikana bemeza ko Harmonize yaba
yaryamanaga nabo bombi, uyu mugore ibi yarabihakanye, avuga ko uyu muhanzi
yagerageje gushuka Paula Kajala amwoherereza ubwambure bwe ariko akamubera
ibamba.
Paula Kajala muri iyi minsi ari mu bihe byiza by’urukundo
aho anaheruka kwibaruka umwana w’umukobwa yabyaranye na Marioo byitezwe ko hari
indirimbo yakoranye na The Ben na Kevin Kade.Fridah Kajala yicuza kuba yaragizwe impumyi n'urukundo akirengagiza ubuzima bw'umukobwa we
Frida Kajala na Harmonize ibyabo byaranze nubwo bageragaje ubugira Kabiri
TANGA IGITECYEREZO