FPR
RFL
Kigali

Fridah Kajala yavuze ku mpamvu byamunaniye kwibabarira n’igikomere yatewe na Harmonize

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 8:31
0


Fridah Kajala uri mu bari n’abategarugori bihagazeho mu myidagaduro y’Akarere yongeye kwitsa ku gikomere yatewe na Harmonize wavuzweho kumutungana n’umukobwa we.



Fridah yavuze ko adashobora na rimwe kuzigera yibabarira uburyo yongeye gusubirana na Harmonize wari warabasize ari ibisenzegeri mu mitima we n’umukobwa we.

Mu Kwakira 2022 ni bwo Fridah Kajala yatandukanye na Harmonize wari umaze iminsi amwambitse impeta y’integuza, bukaba bwari ubwa Kabiri basubirana.

Mu kiganiro Behind the Gram, Fridah yumvikanye avuga uburyo ashengurwa n’agahinda iyo yibutse ibihe yanyuranyemo na Harmonize.

Fridah ati”Nasubiranye n’umugabo wari wareretse ubwambure bwe umukobwa wanjye.” Avuga ko ubwo Harmonize yiyerekaga Paula Kajala yambaye ubusa byabateye kubura icyo bakora barara ijoro ryose badasinziye.

Kongera gusubirana na Harmonize bwa Kabiri bitanatinze avuga ko ryari ikosa rikomeye ko yashyize imbere urukundo kuruta umwana umwe rukumbi yibyariye.

Nubwo benshi bagiye bumvikana bemeza ko Harmonize yaba yaryamanaga nabo bombi, uyu mugore ibi yarabihakanye, avuga ko uyu muhanzi yagerageje gushuka Paula Kajala amwoherereza ubwambure bwe ariko akamubera ibamba.

Paula Kajala muri iyi minsi ari mu bihe byiza by’urukundo aho anaheruka kwibaruka umwana w’umukobwa yabyaranye na Marioo byitezwe ko hari indirimbo yakoranye na The Ben na Kevin Kade.Fridah Kajala yicuza kuba yaragizwe impumyi n'urukundo akirengagiza ubuzima bw'umukobwa weFrida Kajala na Harmonize ibyabo byaranze nubwo bageragaje ubugira Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND