FPR
RFL
Kigali

MU MAFOTO 20:Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutoro bakoze ubukwe bushingiye ku muco

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 8:28
0


Edrisah Kenzo Musuuza [Eddy Kenzo] n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro,Phiona Nyamutoro bakoze ibirori by’ubukwe bushingiye ku muco ibyo wakwita mu Rwanda, gusaba no gukwa.



Byari ibyishimo ku wa 29 Kamena 2023 ku mpande zombi aho Eddy Kenzo yakoze ibirori by’agatangaza na Phiona Nyamutoro bigakora ku mutima uyu mugore.

Phiona wasangije abamukurikira ibyishimo yagize, yagaragaje ko yishimira ko yakunze inshuti ye magara mu gihe Eddy Kenzo we yavuze ko intambwe ya mbere yatewe ubu yiteguye kwakira umugeni we mu bihe bya vuba.

Urukundo rw’aba bombi rukaba rwaratangiye kuvugea mu mpera za 2022 intangiriro za 2023 ariko bakagenda bakomeza kuvuga ko ari inshuti bisanzwe.

Ubwo muri Werurwe 2024, Perezida Museveni yagiraga Umunyamabanga wa Leta Phiona Nyamutooro, inkuru ya Eddy Kenzo yaragarutse kuko  ari mu bamuherekeje mu irahira.

Muri Mata 2024 Eddy Kenzo yambitse impeta y’integuza Phiona Nyamutooro bidatinze mu gitaramo cya Comedy Store UG uyu muhanzi yemeje ko bafitanye umwana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND