Mu ndirimbo ‘Amategeko 10’ iri mu zigize Album ‘Icyumba cy’Amategeko’, Abaraperi Riderman na Bull Dogg baririmba bumvikanisha ko muri iki gihe benshi bimitse inzangano zidashira, bamwe babayeho batishimira ubuzima bwabo, imico y’uburaya, ubutinganyi n’ibindi byimitswe biteye impungenge benshi.
Ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda
34’ iri mu zigize iyi Album y’indirimbo esheshatu, zitsa ku ngingo zinyuranye
nk’imibereho ya muntu itangaje muri iki gihe, uko injyana ya Hip Hop hari
abatayicira inzira, ubuzima bwa nyuma y’urupfu n’ibindi.
Aba baraperi bombi bahuje imbaraga mu
gukora iyi Album, ku gitekerezo bahawe na Mico The Ben. Mu kuyikora no
kuyitunganya bifashishije aba Producer batandukanye, ariko zose zasohokeye muri
Studio ya Ibisumizi ndetse iri kuri shene ya Riderman.
Mu ndirimbo ‘Amategeko 10’ aba
baraperi bagaruka ku rukundo rw'iki gihe rutakiramba, imiryango itandukana uko
bucyeye n'uko bwije. Bakanavuga ko bitumvikana uburyo umuntu yiyanga kugeza
ubwo yibagishije bimwe mu bice by’umubiri.
Nka Bull Dogg avuga ko uburaya
n'ubutinganyi bwahawe intebe muri iki gihe. Yavuze ko muri iki gihe ubuzima
butoroshye, aho usanga umubyeyi afite umwana wamunaniye n'ibindi.
Muri iriya ndirimbo hari aho Riderman
aririmba agira bati “[…] Abakunzi ntibagitindana, ingo zihora mu gutongana, kimwe
n’abandi mbona ibibera mu Isi nkumirwa, wagira ngo harabura iminsi micye imbehe
ikubikwa, tugeze aho twibura pe tukirangisha, turarora abatari twe tukisanisha,
tugeze aho twiyanga pe, tukibagisha […]”
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu
izina rya ‘Star Gallery’ yanditse agaragaza ko usesenguye iyi ndirimbo, aho aba
baraperi baririmba ku kwibagisha, ari ubutumwa bweruye ku muhanzi Bruce Melodie
ndetse na Brianne wamamye mu kuvanga imiziki.
Bamwe mu bakoresha imbuga
nkoranyambaga, bamaze iminsi bahererekanya amashusho bagaragaza ko Dj Brianne
yibagishije inda cyo kimwe na Bruce Melodie.
Mu gusubiza, Riderman yumvikanishije
ko iyi ndirimbo bayikoze muri Gashyantare 2024, kandi atekereza ko kiriya gihe
Bruce Melodie na Dj Brianne bari bataragira iyo gahunda yo kwibagisha inda nk’uko
bivugwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati “Have se kandi witubeshye (ra), iyi
tape (Album) yabaye ‘recorded muri Fevrier’ (yakozwe muri Gashyantare 2024) ubanza
batari banabishyira mu mishinga.”
Riderman yanumvikanishije ko we na
Bull Dogg barenze umurongo w’indirimbo zicyurira abantu cyangwa za mpangara nguhangare. Ati “Ikindi kandi
ntitukiri muri uwo murongo.”
Ku wa 16 Gicurasi 2024, Bruce Melodie
yatangaje ko atigeze yibagisha inda nk'uko byavuzwe cyane ku miyoboro
itandukanye ya Youtube mu minsi ishize.
Abavuga ibi bashingira ku kuba amaze
iminsi afite imiterere imugaragaza nk'umuntu wayobotswe cyane na siporo nk'uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu
atandukanye akoreramo siporo (muri Gym).
Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi
abona inkuru z'abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugira ngo
amenyekane, ariko ngo si byo.
Yavuze ko yanatunguwe n'ibintu
z'abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati
"Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw'Imana, nonese ni inde
wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda
no kunanure nibikiyemo imbere."
Bruce Melodie yavuze ko inda ye
ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda 'nta
mukene wabikora'. Ati "Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya
ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi
rwego."
Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane,
kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati
"Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro."
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMATEGEKO 10' YA BULL DOGG NA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO