RFL
Kigali

Ngiye gutanga ibyange byose! Ani Elijah yahaye isezeramo Abanyarwanda nyuma yo kujya mu Amavubi - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/05/2024 12:21
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Ani Elijah yatangaje ijambo rya mbere nyuma yo kujya mu Amavubi aho yavuze ko azakora igishoboka cyose.



Ibi yabivugiye mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024. Ni ikiganiro cyatangiriye mu Karere ka Bugesera gisorezwa ku biro by'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA. 

Uyu rutahizamu yatangiye agaragaza amarangamutima ndetse no kwishimira kuba yaremerewe gukinira Amavubi. Atangira aganira, InyaRwanda yamubajije uburyo yaba yarabonye ubwenegihugu, avuga ko byasabye inzira nyinshi. 

Yagize ati: "Kubona ubwenegihugu bisaba inzira nyinshi umuntu agomba gutanga amakuru ahamya koko niba ubukwiriye, abo bireba rero twagiranye ibiganiro ari byo byatumye kuri ubu ndi ku rutonde rw'abakinnyi bagomba kwitabira umwiherero.”

Ani Elijah w'imyaka 24 yavukiye mu gihugu cya Nigeria, gusa akaba yarafashe umwanzuro wo gukinira u Rwanda, ibintu avuga ko ku Isi yose bibaho

Yakomeje avuga ko gukinira ikipe y'igihugu ari nk'inzozi kuri we. Ati: "Yego nishimiye gukinira u Rwanda kuko nk'inzozi nigize kugira, navuganye n'umuntu umpagarariye ari we Emmy Fire, mubaza uko byagenda nk'umuntu ushaka gukinira u Rwanda nsanga duhuje ibyifuzo kuko nawe yari yarifuje kuzatanga umutahe we mu ikipe y'igihugu Amavubi ayiha umukinnyi."

Ani Elijah yakomeje avuga ko yiteguye gutanga buri kimwe kugira ngo u Rwanda rubone umusaruro. Yabivuze agira ati: "Ikintu kimwe navuga ni uko ngiye gutanga ibyanjye byose, ngiye gutanga buri kimwe cyose mfite, nta munsi n'umwe nzatanga bike kubyo mfite. Ndizerako mu bushake bw'imana  tuzabona itike, kandi ibyo ni isezerano ntanze."

 KANDAHANO UREBE IKIGANIRO CYOSE  

Ani yavuze ko kuba yakinira u Rwanda ntaho bihuriye no guhabwa amafaranga cyangwa izindi ngurane, ahubwo ko we yizeye ko ibyo azakorera u Rwanda nawe bizamugarukira.

Avuga ko umuryango we ari wo yamenyesheje mbere bamubwira ko kubera akazi akora kandi yifuza kuzagera kure niba abishaka yazakinira u Rwanda nta kibazo 

Ani Elijah mu mwaka we wa mbere mu Rwanda, yatsindiye Bugesera FC ibitego 15 muri shampiyona, ndetse akaba anganya na Victor Mbaoma wa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND