RFL
Kigali

Uburyo Makembe yahuje ibihangano gakondo nyarwanda bisaga 1000 n’ibihe bya none

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2024 19:40
0


Umuririmbyi, umwanditsi n’umucuzi w’umuziki, Michael Makembe amaze gukora indirimbo zigera ku 1000 zikoze mu buryo bwumvikanamo amashyi n’ibikoresho gakondo by’umuziki.



Benshi bongeye gutekereza ku ruhare rwa Michael Makembe mu guhuza umuziki gakondo nyarwanda ubwo inkundura ya Afro Gako yazamukaga bamwe bavuga ko ari we ahubwo muzi w’iyi njyana.

Ibi byatumye twifuza kubibutsa uko byaje ibyo kwisanga atangiye igikorwa cyo guhuza umuziki gakondo nyarwanda naho Isi igeze.  

Uyu musore uburyo umuziki we ukoze, ukaba uhuza Afrobeat n’ibicurangisho gakondo aho yifuza kumva umwimerere w’umuziki wa Afurika ariko ufite uburyohe bwihariye bwa Kinyarwanda.

Makembe ubu uri mu myaka 26, yakuze akunda abahanzi nka Michael Jackson na Bob Marley ariko nyuma aza gusanga afite kwihuza n’umuco nyarwanda.

Icyo nicyo cyatumye afata umwanzuro mu 2018 atangira kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu agenda afata amajwi yihariye y’indirimbo, imivugo, ibisigo n’imirya gakondo y’umuziki.

Ibyo yakoze byose bikaba byaramuhaye ibihangano by’umwimerere bifashwe mu bw’amajwi birenga 1000, igitekerezo kikaba ari ugutangiza inzu ndangamateka y’ibihangano nyarwanda byihariye.

Mu rugendo rw’uyu musore akaba yaragendaga abanza kumenya amakuru y’ahantu bafite umwihariko mu buhanzi bwabo.

 Ibikorwa bye bikaba byaragiye bihabwa amaboko biterwa inkunga binamuhesha amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco akomeye.

Makembe yishimiye bikomeye agace ka Nkombo aho abantu baho benshi batunzwe n’uburobyi bakanagira ikinyarwanda cyihariye n’umuco ukaba wihariye ugereranije n’ahandi hasigaye mu Rwanda.

Yakuruwe cyane n’indirimbo zihariye zabarobyi iyo bageze mu bihe byo kuroba ahanini mu masaha y’ijoro ndetse byanatumye atangira kujya ategura ibitaramo agatumira abo ku nkombo.

Uyu musore kandi yatangiye kujya akorana n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin na Bushali agaragaza ko kugeza ubu abona u Rwanda rwaramaze gucengerwa na Afrobeat na KinyaTrap.Michael Makembe ari mu bahanzi banyuze ku Nyundo bamaze gushimangira ubuhanga bafite mu muziki yaba mu miririmbire no kuwucuraGuhera mu 2018 yatangiye urugamba rwo guhuza umuziki nyarwanda n'aho ikoranabuhanga rigezeBamwe bakomeje kwerekana ko ari we soko ya Afro Gako ikomeje guca ibintu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND