RFL
Kigali

Menya ibintu 15 bitangaje ku maso y'abantu utari uzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/05/2024 10:51
0


Nta buhanga n’ubusesenguzi buhanitse bisaba kugira ngo umuntu abone ko amaso ari kimwe mu bice by’ingenzi biri ku mubiri w’umuntu. Ni byiza ko amaso uyafata nk’impano wahawe ngo ujye ureba ibyiza bitatse Isi ndetse unirinde ibibi bishobora kukugirira nabi.



Benshi bibwirako amaso yacu adufasha kureba gusa nyamara burya anafite ibintu bintu bitangaje yihariyeho kurusha ibindi bice by'umubiri. Urubuga Wikihow rwerekanye ibintu 15 bitangaje abantu badakunze ku menya ku maso yabo:

1. Amaso y’umuntu ashobora kureba (gutandukanya) amabara arenga miliyoni 10.

2. Iyaba ijisho ry’umuntu ryabaga camera ryaba rifite ubushobozi bwa megapixels (MP) 576, mu gihe camera ya iPhone 12 Pro Max ifite megapixels 12.

3. Umuntu agira hagati y’udutsi 770,000 na miliyoni 1.7 muri buri jisho.

4. Umwana ukivuka ntabwo ashobora kurira amarira, atangira kuzana amarira iyo agize hagati y’ukwezi n’amezi atatu (3).

5. Ijisho (eyeball) ry’umuntu ntirijya rihindura ingano kuva umuntu avutse kugeza akuze.

6. Igice cy’ubwonko gishinzwe gufasha amaso kureba kigize 12% y’ubwonko bwose.

7. Ubundi amaso yacu areba ibintu bicuritse, ni ubwonko bwacu bubicurukura.

8. Ku mpuzandengo, umuntu ahumbya inshuro ziri hagati ya 900 – 1,200 mu isaha, 14,400 – 19,200 ku munsi, cyangwa se hagati y’inshuro miliyoni 5.2 na 7.1 mu mwaka.

9. Buri hagati y’iminsi 30 na 60 ingohe z’amaso (eyelashes) zirisimburanya (ziracika hakamera izindi nshya).

10. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kimwe cya kabiri cy’imirimo y’ubwonko gifite aho gihuriye no kureba.

11. Uruhinja rwose rukivuka nta bara na rimwe rushobora kureba usibye umweru n’umukara kugeza ku gihe cy’amezi ane (4).

12. Iyo usoma kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone uhumbya gacye, ibi rero bitera amaso yawe kunanirwa.

13. Ubwonko bushobora kumenya ifoto amaso yabonye mu gihe kitageze ku isegonda (mu gice kimwe cy’isegonda – 100 Milliseconds).

14. Ijisho ry’umuntu rigizwe n’ingirangingo (cells) zirenga miliyoni 107 zirimo ubwoko bubiri.

15. Ijisho nicyo gice cya kabiri gihambaye mu miterere (Complex) nyuma y’ubwonko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND