RFL
Kigali

BAL 2024: Bigoranye APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/05/2024 7:27
0


Ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya AS DUANES yo muri Senegal mu mikino ya BAL Sahara Conference, amanota 66 kuri 61.



Ni umukino wari uwa 3 kuri APR BBC yari ikinnye ndetse ukaba n’uwa 3 kuri As Duanes. Aya makipe yombi yagiye guhura yose yarakinnye imikino ibiri buri imwe itsinda umwe itsindwa undi. 

Umutoza wa APR BBC yari yahisemo kubanza mu kibuga:  Obadiah Noel,Adonis,Axel Mpoyo,Dario Hunt ndetse na Williams Robeyns akaba na Captain w’iyi kipe.

Mu minota ibiri ya mbere ikipe ya APR BBC yatangiye ubona ko ishaka kwinjira mu mukino mbere ya AS DUANES kandi koko ubona ko abasore bumva neza icyo bashaka, ntibyatinze gato ikipe ya AS DUANES yari imbere y’abafana bayo yigaranzura APR BBC bikomeye ishyiramo ikinyuranyo gusa APR BBC nk’ikipe yashakaga intsinzi igenda igabanya ikinyuranyo agace ka mbere karangira AS DUANES iyoboye n’amanota 17 kuri 11 ya APR BBC.

Agace ka kabiri katangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ku bunararibonye bw’umutoza wa APR BBC agenda asimbuza abakinnyi be abaha akaruhuko.

Umukinnyi umaze kwigarurira abafana batari bake i Dakar ndetse n’inaha mu Rwanda mu gihe gito ahamaze Obadiah Noel yakomeje kugora cyane abasore ba AS DUNAES afasha ikipe ya APR BBC gukomeza gushaka intsinzi nuko baza gushyiramo ikinyuranyo agace ka kabiri karangira APR BBC iyoboye n’amanota 27 kuri 26 ya AS DUANES.

Ikipe ya APR BBC  yavuye ku ruhuka izana imbaraga nyinshi ariko ntiyoroherwa n’abakinnyi bakina inyuma ba AS Duanes ari nako AS DUANES igerageza cyane amanota 3 ukabona ko biyikundira gusa APR BBC nayo ntiyasinziriye kuko yagerageje kugarira bigenda biyikundira gake gake, muri aka gace ka gatatu APR BBC yatsinzemo amanota 19 ari nayo yatsinze menshi kuko AS Duanes yo yatsinzemo amanota 16. 

Ibi byafashije APR BBC kurangiza agace ka gatatu iyoboye n’amanota 46 kuri 42 ya AS DUANES.

Nk’uko ikipe ya APR BBC yari yatangiye agace ka gatatu, yaje mu gace ka nyuma k’umukino ishaka gukomerezaho ngo irebe ko yabona intsinzi. Ku bufatanye n’ubwuzuzanye bw’abakinnyi bayo barimo Obadiah Noel, Adonis ndetse na Hunt bakomeje gusatira ubonako bazi icyo bashaka.

Mu minota ya nyuma y’aka gace ikipe ya AS DUANES yakangutse irataka karahava biza kuyikundira igabanya ikinyuranyo APR BBC yari yashyizemo isigamo inota rimwe ryonyine.

Kuko amakipe yombi yari yujuje amakosa bose baje birinda gukora amakosa gusa AS DUANES ku burangare bw’abakinnyi bayo, APR BBC yabaciye mu rihumye iba yongeye kuzamura ikinyuranyo nuko umukino urangira APR BBC itsinze amanota 66 kuri 61 ya AS DUANES.

Ibyishimo byaje gutaha i Rwanda ku mbungankoranyambaga abanyarwanda bagaragaza ibyishimo bikomeye batewe n’ikipe ya APR BBC, ndetse na Nyakubahwa Ministiri wa siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa adaciye kuruhanda ajya ku rubuga rwa X agaragaza amarangamutima ye.

APR BBC izagaruka mu kibuka ku munsi wo ku wa gatanu aho izakina na US MONASTIR i saa kumi n’ebyiri za Kigali.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND