RFL
Kigali

Imyaka yanyu y'ubuto ntimuyipfushe ubusa- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2024 17:59
1


Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka rurimo ari iyo gukora amahitamo meza, bakirinda guteta ahubwo bagaharanira kubaho ubuzima bufite intego hagamijwe kwiteza imbere ndetse no guteza imbere Igihugu muri rusange.



Umukuru w’Igihugu yabibwiye urubyiruko kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko igihugu atari icy'umuntu umwe, ahubwo ni icya buri wese. Yavuze ko gushyira hamwe imbaraga biri mu murongo wo guteza imbere Igihugu.

Asobanura ko nta muntu ubaho wakora wenyine 'adakoranye n'abandi ngo uburyo nk'ubu bwo kwiteza imbere n'igihugu bushoboke'. Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo ukora wenyine witeza imbere ariko ibikorwa byawe ntibigera ku bantu benshi.

Yashimye urubyiruko rw'abakorerabushake bitanze cyane mu gihe cya Covid-19 hirya no hino mu Rwanda, ati "Ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n'uruhare mwagize. Ni yo mpamvu rero dushaka gukomeza uyu muco." 

Perezida Kagame yavuze ko gukorera ubushake ari 'ugukora ikintu cyiza'. Ati "Mukomereze aho rero."

Yasabye inzego zibishinzwe kumenyana n'urubyiruko rw'abakorerabushake, bikarenga ku gukorana 'ku buryo bamwe muri twe bahuye n'ikibazo runaka bagobokwa n'abandi."

Ati "Tukaba tuzi ngo kanaka yahuye n'ikibazo runaka, nimureke tumutabare, tutagomba gutegereza inzego za Leta [...] Haba habonetse n'ibishoboka bibunganira muri rusange nabyo bigatangwa. Ariko ntabwo byatangwa ku bantu batazwi.

Yabwiye urubyiruko ko iki gihe ari icyabo, kandi bakwiriye gukora baharanira kugeza igihugu kuri byinshi ndetse n'ababyeyi babo n'imiryango yabo. Ati “Iyo ukora uba utekereza igihugu, uba utekereza abawe, abawe ndavuga kutarobanura, abawe ndavuga abari mu gihugu hose."    

Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko Imana itarobanura, kuko iha buri wese werekanye ko afite impamvu ariko kandi yagaragaje ubushake bwo gukora.

Yavuze ko badakwiriye kuba abantu bategereza ko hari ibyo Leta ibagezaho, kuko 'Leta ni we'. Ati "Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.”

Yabwiye urubyiruko kwirinda ibitari ngombwa ndetse n'indwara zishobora gutuma ubuzima bwabo bugana ahabi.

Ati “Iyi myaka yanyu rero murimo mwebwe, ni imyaka y'amahirwe menshi. Ni imyaka na bwo iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka yindi yose iri imbere yawe. Ni ubu rero, ntabwo ari ejo!”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko guhanira kwiha agaciro ndetse no guhesha Igihugu agaciro. Umukuru w'Igihugu yabwiye n’abatigirira icyizere ko buri wese yifitemo ubushobozi bw'icyo yakora bikamuhindurira ubuzima kandi agateza imbere Igihugu.

Yavuze ko ibyo abwira urubyiruko ari 'nabyo nabo bakwiriye kuba bazi'. Yavuze ko impanuro yabageneye zishingiye ku myaka yanyuzemo mu rwego rwo kubategura, no kubagaragariza ko bafite ubushobozi bwo kubinyuramo.

Yabwiye urubyiruko kugira intego no kugira inyota yo gushaka kuyigeraho. Ati “Nimukorera ubushake, mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, ugashaka kugira intego wigezaho ariko unatekereza kuyigeza ku gihugu, birashoboka rwose, ndabigusezeranyije, kandi twarabibonye namwe mwarabibonye.”

Yavuze ko igihe yari afite imyaka 15 y'amavuko yiyumvaga nk'umuntu ufite imyaka 18 y'amavuko. Ati "Icyo nshaka kuvuga ni uko njye n'abandi ibyo twanyuzemo byaduhaga, nta guteta, nta mwanya, n'abandi ndabizi ko nta guteta, nta n'impamvu yo guteta, kudateta rero byatumaga utekereza."

Perezida Kagame yavuze ko kudateta byatumaga batekereza uko ejo bizaba bimeze, ariko kandi bakanibaza uko bava muri ubwo buzima. Hejuru y'ibyo kandi buri wese yiyumvagamo gushakamo uruhare rwe.

Ati "Kuba urubyiruko, imyaka yanyu y'ubuto ntimuyipfushe ubusa, ntimuzayipfushe ubusa. Ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta ariko nabyo wajya ubiha igihe cyabyo, ukagira igihe cyo guteta, ukagira igihe cyo kuvuga ngo ariko reka nitonde ubu ngubu ejo sinzi uko byamera cyangwa nitegure guhangana n'ibizaza ejo."

Yavuze ko n'iyo wakura uri mu buzima bwiza udakwiriye kubifata nka Tombola, kuko buri wese akwiriye guharanira kwiyubaka kugira ngo bikomeze kumugoboka igihe abishakiye ariko bikagoboka n'abandi.


Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kudateta cyane, ahubwo bagaharanira gukoresha amahirwe yose babona


Perezida Kagame yabwiye urubyiruko gukoresha inzira zose zishoboka mu gushakira ibisubizo ibibazo bashobora kunyuramo


Perezida Kagame yavuze ko kuba urubyiruko gusa bidahagije, ahubwo rugomba kuba rufite icyo rwimariye n’icyo rumariye abandi


Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kugira intego yo kugera ku iterambere 





Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yaganirizaga urubyiruko

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igirukwayo jean paul1 week ago
    Urubyiruko tugomba kwitinyuka tugakorera igihugu nkuko bikwiye





Inyarwanda BACKGROUND