RFL
Kigali

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira ku rubyiniro mu Bubiligi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/05/2024 15:03
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na DJ Marnaud mu nzira ibaganisha ku mugabane w’u Burayi aho bazahurira mu gitaramo.



Bruce Melodie witegura gushyira hanze umuzingo mushya uzaba uriho indirimbo 16 zirimo Soweto, Colorful Generation na Narinziko Nzagaruka.

Aritegura kwerekeza mu bitaramo ku mugabane w’u Burayi harimo icyo azahuriramo na Element kizabera mu Bwongereza.

Hakaza kandi ‘One Love Africa Music’ iserukiramuco azataramiramo mu ntangiriro za Nyakanga mu Bubiligi.

Kuri ubu hakaba hiyongereyeho ikindi azahuriramo na DJ Marnaud ku mugoroba wo ku wa 06 Nyakanga 2024 mu Bubiligi.

Kwinjira muri ibi birori bikazaba ari amafaranga asaga ibihumbi 42 Frw ahasanzwe naho mu myanya yisumbuye arenga ibihumbi 56Frw.Bruce Melodie aritegura kujya gukorera ibitaramo ku mugabane w'u Burayi Kimwe mu bitaramo uyu mugabo azakorera mu Buligi azagihuriramo na DJ MarnaudIbi birori byateguwe na Team Production ku bufatanye na 1:55AM ireberera inyungu za Bruce Melodie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND