RFL
Kigali

Amagare: Imbamutima za Munyaneza Didier na Mugisha Moise babonye ikipe hanze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/05/2024 14:27
0


Munyaneza Didier yemeza ko bagomba kwitwara neza we na mugenzi we Mugisha Moise baherutse kugurwa n'ikipe ya Pilotin Club yo mu kirwa cya Martinique.



Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ni bwo Munyaneza Didier na Mugisha Moise bageze mu birwa bya Martinique aho bamaze kugurwa n'ikipe ya Pilotin Club. 

Mu gushaka kumenya intego zijyanye aba bakinnyi bari mu beza u Rwanda rufite mu mukino w'igare, InyaRwanda yaganiriye na Munyaneza Didier atangaza ko bagiye guhangana ndetse no gushaka inyungu ziva muri uyu mukino.

Munyaneza yatangiye agira ati: "Ikipe ya Piloting tujemo, ni ikipe nziza isanzwe ikorana n'abanyarwanda kuko yakoranye na Areruya Joseph na Nsengimana Jean Eric. Ubuyobozi bwayo bwaje kutuvugisha, tugira ibyo twemeranywa birangira twumvikanye gukorana kandi kuri njye byari ingenzi kuko umukinnyi ni ufite ihangana.

Ni ikipe tugomba gukorana mu gihe cy'amezi atanu, gusa kubera gutinda kubona ibyangombwa twakerereweho ukwezi. Tugiye gukorana ubundi nyuma y'amezi 5 tuvugane ku ishusho y'umwaka utaha. Ku bwanjye kuko ari ubwa mbere mpageze, ngiye gukoresha aya mezi 5 ndebe uko hameze niba umuntu yahaguma, cyangwa umuntu akaba yahindura.”

Agaruka ku ntego batwaye mu ikipe, Munyaneza Didier yavuze ko ari ukwitwara neza ndetse bakagira n'icyo bakura muri uyu mukino. Ati: "Nk'abakinnyi bose, intego baba bafite ni uguhindura amateka y'ubuzima bwabo. Dukina igare kuko hari icyo turikuramo, ninayo ntego dutwaye nk'abantu bakunda igare ndetse bakaba barikina buri munsi."

Mugisha Moise na Munyaneza Didier nyuma yo kugera mu birwa bya Martinique 

Umuyobozi wa Pedale Pilotine Gustave Joachin Arnaud, aganira n'ikinyamakuru Martinique, yavuze ko kugura aba bakinnyi byari bikenewe mu ikipe ye. Yagize ati: "Martinique ni igihugu cy’imisozi, ikipe yanjye yagabanutse cyane. Birashoboka ko ntari kubazana iyo bitaba ibyo. Noneho, ndimo kwitegura urugendo hamwe n'abashoferi babiri beza, mfite ikipe ibereye. Tuzagira kandi Martinicans mu makipe, tuzareba uko bizaba ku marushanwa azaza."   

Aba basore bakiniraga Team Rwanda muri Tour du Rwanda iheruka, irushanwa ryabo rya mbere barifite muri Gicurasi hagati, mu mpera z’icyumweru cya tariki 19. 

Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri uyu myaka 

Mugisha Moise, niwe mukinnyi w'umunyarwanda ufite agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2.1

Irushanwa rya mbere aba bakinnyi bazakina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND