RFL
Kigali

Kigali: Kugera mu ngo zabo bisaba urwego nyuma y’uko ‘Umunyabubasha’ afunze inzira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/05/2024 10:11
0


Abaturage bo mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko kugera mu ngoza zabo bisigaye bisabwa kwitabaza urwego nyuma y’uko uwo bita’Umunyabubasha’ ngo yabashyize mu manegeka kandi agafunga inzira.



Bavuga ko  iki kibazo  cyatangiye mu rugekerera rwo ku Cyumweru  tariki 5 Gicurasi, ari nabwo  umushoramari uzwi nka Materine yashakaga gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, akazana imashini zicukura ubutaka ariko  bavuga ko yaje gusatira  ahari isoko ry’abazunguzayi ndetse n’ingo z’abaturage bakisanga mu manegeka  aho bavuga ko hari n’abana batabasha kujya ku ishuri bitewe n’iki kibazo ari naho  bahera bavuga ko ubuzima bwabo bwamaze kujya mu kaga.


 Aba baturage bavuga ko  ibyakozwe n’uyu mushoramari byabashyize mu manegeka   bityo ko umuti washakwa mu maguru mashya cyane ko ubu ari ibihe by’imvura , hashobora kuvuga ibibazo bitandukanye.

Umwe muri bo avuga ko  yavukiye muri aka gace,  yemeje ko  uyu mushoramari  yababwiye ko nta nzira yari  ihari kandi ko ikibanza cyose ari icye , ati’’ Ikibazo dufite, ni umuntu tubangikanye, yaracukuye atwima inzira,ni ahantu twavukiye, tumaze igihe ariko we ari kuvuga ko nta nzira yigeze ihaba kandi ikibanza cyose ari icye, nta hantu dufite turi buce. Yashishije ubutaka bwe ariko afata n’inzira , ubu turamanitse turi ku kanunga.”

Undi avuga ko  uyu  ari umuhanda wari usanzwe, abaturage bazamukagamo, imodoka zahaparikaga,hakaba inzira nyabagendwa izamuka, ikagera  ruguru ku rusengero rwa ADEPR.

 Iki kibazo cyahagurukije umujyi wa Kigali , ubuyobozi bwa Polisi, ubw’Umurenge ndetse n’Akarere ka Nyarugenge hagamijwe kureba niba uwo mushoramari yarakoze ibintu binyuranyije n’amategeko nubwo yanze kuvugana n’itangazamakuru, avuga ko yahabwa umwanya akabanza agasoza ibikorwa bye , hanyuma akazatanga inzira y’abaturage nyuma nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.

Mu gutanga umurongo kuri iki kibazo,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, wari waje gutega amatwi abaturage, yirinze kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, cyakora asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama  ndetse n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.



Gusa  uyu mushoramari  yategetswe  kuba  ahagaritse ibikorwa bye kugeza  igihe iki kibazo giherewe umurongo.




Kujya mu ngo zabo bisaba kurira urwego 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND