RFL
Kigali

Ubwiza bw’umwenda Rita Ora yaserukanye muri Met Gala wakozwe mbere y’uko Yesu avuka - AMAFOTO + AMASHUSHO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 9:34
0


Umuhanzikazi Rita Ora ukomoka mu Bwongereza yaraye aserukanye ikanzu itameze nk’izindi zose aho umuntu ashobora gutekereza ko yambaye ubusa abaye atamwitegereje neza nyuma akaba yaje guhishura ko yakozwe mbere y’uko Yesu avuka.



Buri mwaka mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi nibwo haba ibirori bikomeye by’imideli bya ‘Met Gala’ benshi bita ‘Met Ball’. Bifatwa nk’ibya mbere i Hollywood bitewe n’uko bihuriramo ibyamamare bitandukanye hamwe n’abanyapolitiki bazwi. Uyu mwaka byongeye kuba mu ijoro ryakeye aho byitabiriwe n’abasitari banyuranye.

Aha ni naho kompanyi z’imideli zikomeye zirimo nka Louis Vuitton, Alexander McQueen, Coco Chanel, Gucci n’izindi zigaragaje mu kwambika ibyamamare byitabiriye ibi birori byatangiye kubaho kuva mu 1979 byitwa ‘Costume Institute Gala’ nyuma bigahindurirwa izina mu 1998.

Umuhanzikazi Rita Ora umaze kumenyekana hirya no hino ku Isi, yaserukanye n’umugabo we baca ku itapi itukura basigara mu mitwe y’abantu ndetse na nyuma y’aho ibinyamakuru ku Isi yose babagarukaho kubera umwambaro yari yambaye.

Uyu muhanzikazi yari yambaye umwenda umufashe umubiri ku buryo byari bigoranye kumenya niba yambaye umwenda cyangwa nta kintu yambaye hanyuma akaba  yari afite umwitero ukozwe mu masaro y’uruvange rw’amabara atandukanye harimo umukara, ubururu, umweru, umuhondo, umutuku.

Ubwo yavugaga ku mva n’imvano y’uyu mwenda we, Rita Ora yavuze ko amasaro akoze uwo mwenda yakozwe mbere y’uko Yesu avuka mu kinyejana hagati y’icya mbere ndetse n’ikinyejana cya kabiri.

Rita Ora yaserukanye umwenda ukoze mu masaro yakozwe mbere y'uko Yesu avuka.


Rita Ora yari yambaye umwenda umufashe umubiri wose ku buryo bigoranye kumenya niba yari yambaye utamwitegereje cyane


 

Rita Ora w’imyaka 33, yaserukanye n’umugabo we Taika Waititi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND