RFL
Kigali

Bakurura bishyira! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Shadia

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/05/2024 10:27
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.



Shadia ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu rurimi rw’Icyarabu, rikaba risobanura ‘umuririmbyi cyangwa ufite ijwi ryiza.’ Iyo ari umuhungu bamwita Shadi. Mu mazina bakunze kumwita harimo Shaud, Shaudy, Shad, Shady n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Shadia

Shadia arangwa no kwikunda cyane, ibyo akora byose aba areba inyungu ze gusa ibindi bikaza nyuma.

Agira isuku ku mubiri we ndetse n’aho ari hose.  Mu Rukundo, aragorana cyane kuko aba ashaka gukurura yishyira buri gihe.

Azi uburyo bwose bwo gukoresha abantu no kubyaza amahirwe uburyo bwose bubonetse ashakisha inyungu ze.

Afata ibyemezo byihuse (guhubuka) kandi ibyo bishobora kumugiraho ingaruka mu gusohoza inshingano yihaye.

Ni umuntu ukunda umuryango we kandi uzi kuwushimisha cyane, amenya kwita ku bagize umuryango we.

Ni umuntu wirindiriza icyo yari kuzakora, ugasanga ibyo yagakoze none abishyize ejo hazaza.

Shadia iyo abonye ahari ikibazo aba ashaka kugikemura ariko ibyo bituma yitwa rwivanga kuko abyinjiramo wese.

Akenshi Shadia aba azi kurimba, azi kuvugira mu ruhame akemeza abantu kandi bakabimukundira.

Iyo akiri umwana abantu baramukunda cyane, aba avuga utuntu twose ku buryo bamwe usanga babyita gushyanuka.

Mu bantu b’ibyamamare nyarwanda bazwi cyane bitwa ba Shadia, harimo Mbabazi Shadia wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND