RFL
Kigali

Inzu 6 zararigise izindi zirasenyuka! Amayobera ku musozi w’i Gakenke ukomeje kwika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/05/2024 7:55
1


Amayobera ni yose ku nkuru ivugwa mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke aho umusozi witse, inzu 17 ziragwa, umuturage umwe ajyanwa mu bitaro nyuma yo guhungabana ndetse hakaba havugwa izindi zarigise.



Amakuru avuga ko ibyo gutangira kwika k’uyu musozi byatangiye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo byatangiye hika igice gito cyawo, ari nabwo Ubuyobozi bw’ako karere bwagize impungenge butangira kwimura bamwe mu baturage bawuturiye.

Ejo ku wa Mbere Saa Munani n’iminota 15, ni bwo abaturage baguye mu kantu nyuma yo kubona inzu esheshatu zihise zirigitira mu itaka, hagenderamo n’ibyarimo  byose.

Ngo mu gihe bacyibaza ibibaye uwo musozi wakomeje kwika, inzu zikomeza kugwa, Ubuyobozi bw’Akarere buhita butabara inzu 17 z’abaturage zikaba zamaze kugwa, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Hari ahantu abaturage batuye, hafi y’ibitaro bya Gatonde, ubutaka bwatangiye kwika gake gake imiryango ya mbere yabanje kuhava yari irindwi, ubutaka bwakomeje kugenda burigita gake gake, hano muri aka gace, ubutaka buragenda no mu gihe imvura yahise izuba ryaka, nibyo byatubayeho hano mu Murenge wa Mugunga”.

Arongera ati “Kugeza ubu imiryango 22 twayishakiye ahandi ijya, inzu zimaze kugwa ni 17 ariko n’abandi bahegereye twahabakuye kuko n’ubundi ubutaka bwari bukomeje kwika bubasanga, ubu niho turi turi kuganira n’abaturage, hari umwe wagize ihungabana ari hano mu bitaro bya Gatonde tugiye kumureba, kubw’amahirwe ntawakomerekeye muri ibyo bibazo”

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’ibiza.Abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa muri aka Karere  bagwiriwe n’inzu barapfa mu mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana 1 week ago
    Ariko mujye mutwereka namafoto





Inyarwanda BACKGROUND