Patrick Nnaemeka Okorie [Patoranking] yamaze kugera mu Rwanda aho yaje gusura abanyeshuri barihirwa n’umuryango we udaharanira inyungu ndetse banagaragaje ishimwe baterwa n’ubufasha yabahaye.
Mu mashusho Patoranking yasangije abamukurikira yumvikana
avuga ko yamaze kugera i Kigali mu rugendo rugana muri Kaminuza ya ALU [African
Leadership University] gusura abanyeshuri bafashwa n’umuryango yatangije.
Muri aya mashusho abanyeshuri afasha bagiye bumvikana bagaruka
ku mbamutima zabo nka Hardness Range ukomoka muri Tanzania yagize ati”Icyo navuga kuri
Patoranking cyonyine ni uko icyerekezo cye n’intego ye byahinduye ubuzima bwacu.”
Hanisani Nleya ukomoza muri Zimbabwe ati”Sinzi icyari kuba iyo ataba
we, icyari kuba cyarambayeho ababyeyi banjye ntabwo bari kubasha kunyishyurira
ishuri.”
Sandra Mugeniwayesu ukomoka mu Rwanda ati”Navuga ko ari guhindurira
ubuzima benshi kandi nishimira uko abikoramo.”
Kafumba S Daramay ukomoka muri Liberia ati”Buruse yaduhaye
yampinduriye urugendo rw’ubuzima yamfashishije kumenyana n’abantu benshi
inamesha amahirwe atabarika.”
Yousouf Ouedraogo wo muri Burkina Faso ati”Turagushima ku bw’ibyo wakoze.”
Mu bandi bafashwa na Patoranking Foundation biga muri ALU harimo Emmanuel
Okorwoit [Kenya], Chidera Nnadozie [Nigeria], Emmanuel Markwei [Ghana] na Amos
Kasumba [Uganda].
Abanyeshuri bafashwa n’umuryango wa Patoranking yabasuye i
Kigali bamurata ubutwari, banasava Imana kumukomereza amaboko
Abarimo Noopja, Clement Ishimwe, Mushyoma Joseph, Kozze na Element bari bahuye na we
TANGA IGITECYEREZO