RFL
Kigali

Arsenal yizeye kuzegukana igikombe yatumiye abakinnyi bakoze amateka muri 2004 ngo bazerebe umukino wayo wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/05/2024 11:32
0


Ikipe ya Arsenal yizeye kuzegakana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza 2023-2024 yatumiye abakinnyi bakoze amateka muri 2004 bakacyegukana badatsinzwe ngo bazajye kureba umukino wa nyuma izakinamo na Everton.



Mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ishyirweho akadomo, ikipe ya Arsenal niyo iyoboye urutonde n'amanota 83 aho irusha inota 1 Manchester City iyikurikiye nubwo yo igifite umukino w'ikirarane.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyabyanditse, abakinnyi b'iyi kipe y'abarashi bakoze amateka bakegukana igikombe cya Premier League badatsinzwe mu mwaka w'imikino wa 2003-2004 basabwe kuzajya kureba umukino wa nyuma muri uyu mwaka w'imikino Arsenal izakina aho izaba yakiriye Everton kuri Emirates Stadium taliki 19 z'uku kwezi.

Impamvu byakozwe ni ukubera ko Mike Arteta yizeye gushyira akadomo ku myaka 20 ishize Arsenal itazi uko igikombe cya shampiyona gisa ndetse no kugira ngo abakinnyi bazabe batewe imbaraga no kubona bakuru babo bakoze amateka.

Abarimo Thierry Henry, Patrick Vieira na Robert Pires ni bamwe mu bakinnyi bakoze akazi gakomeye bafatanyije n'umutoza Arsene Wenger kugira ngo Arsenal itware igikombe idatsizwe.

Abakinnyi ba Arsenal batwaye igikombe cya shampiyona badatsinzwe muri 2004 batumiwe ngo bazarebe umukino wa nyuma Arsenal izakinamo na Everton 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND