RFL
Kigali

Biragoye kubasobanukirwa! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Chryso

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/05/2024 9:14
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.



Chryso ni izina rikomoka mu rurimi rw’Ikigereki ku ijambo ‘chrȳsós,’ rikaba risobanura ‘Zahabu.’

Bimwe mu biranga ba Chryso.

Chryso ni umuntu ukunda kwigenga, udapfa gufungukira abandi, ariko ukunda kwiga ibintu bishya mu buzima.

Chryso ni umunyabwenge, wiyumvamo cyane ibijyanye n’ubuhanzi, umuziki, ubuvanganzo n’ibindi bisa nka byo.

Mu rukundo n’imibanire n’abandi, Chryso ni umuntu ukunda kugira ishyaka cyane.

Ba Chryso akenshi bakunze kugaragaza ibitekerezo byabo n’amarangamutima yabo bifashishije inyandiko kuruta kubumbura akanwa kabo ngo bavuge ibibarimo.

Mu by’ukuri, abandi birabagora cyane gusobanukirwa Chryso uwo ari we kuko adakunda kugaragaza ibimurimo imbere keretse gusa iyo yamaze kwishimira ubucuti afitanye nabo.

Chryso ni umuntu ukunda gukorera ahantu ha wenyine cyangwa aho abasha gufata ibyemezo bye ku giti cye. Ku bw’ibyo, usanga afite amahirwe yo kuba yakora ubucuruzi bukunguka.

Iyi miterere yabo yihariye, ituma babaho akenshi bitandukanya n’abandi cyangwa se babaho bonyine. Ibi kandi, akenshi bibazanira ibibazo byo guhora bahangayitse n’agahinda gakabije mu buzima.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND