RFL
Kigali

Rayvanny wasohoye indirimbo yumvikanamo ‘Fou De Toi’ y’i Rwanda arikomonga mu gatuza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2024 8:22
0


Raymond Shaban Mwakyusa [Rayvanny] yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Mi Amor’ Jerónimo Insrael Alfineteri [Girlson Insrael] yumvikanamo umurishyo ujya kumera nk'uwa ‘Fou De Toi’ y’abahanzi nyarwanda.



Ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Rayvanny yashyize hanze mu buryo bw’amajwi indirimbo igaragaramo ikizungerezi cy’umunya-Ethiopia.

Akaba yarayihuriyemo n’umunya-Angola, Insrael iyi ndirimbo uyumvise ukayisubiramo, wumva ko hari uburyo ifite umujyo umwe n’uwa Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana cyane mu nyikirizo yayo wumva neza bisa.

Kuri ubu uyu muhanzi ariko akaba akomeje kwishimira urukundo yeretswe mu Burundi yaba uko bamwakiriye n’ubwitabire bwabo mu bitaramo yarahakoreye.

Ibi byatumye yikomanga mu gatuza ati”Ntabwo ndi umuhanzi wo muri Tanzania ndi umuhanzi mpuzamahanga uturuka muri Tanzania. Ndasaba abantu kujya banyita Mpuzamahanga.”

Ahamagarira Abarundi gukomeza guharanira kwiteza imbere ati”Nakunze ibikorerwa mu Burundi, urukundo rwanyu, igihugu cyanyu mukomeze kuzamura ibendera ry’igihugu cyanyu.”

Uyu mugabo kandi yishimiye ibihe yagiranye n'abishyuye akayabo akabanza kubataramira.

Ibitaramo Rayvanny yari afite mu Burundi birimo icyabaye ku wa 04 Gicurasi 2024 cyitabiwe n'abafite agatubutse batifuje kujya kurwanira mu gitarmo rusange.

Akagira n'icyo cyitabiwe n’abantu cyari ku giciro cyo hasi, si we munya-Tanzania wari werekeje muri iki gihugu kuko yampanukanye na RJ The DJ na Wema Sepetu.

Umunsi wa mbere w’ibitaramo bya Rayvanny mu Burundi byari ibyishimo

Afite ibinezaneza, avuga ko bakwiye kujya ba mwita Bwana Mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE UNUMVE MI AMOR

">

KANDA HANO UREBE UNUMVE FOU DE TOI UGERERANYE

">Indirimbo ya Rayvanny yumvikanamo umurishyo umeze nk'uwa Fou De Toi yageze hanzeIkizungerezi cy'umunya-Ethiopia w'umu Video Vixen witabajwe na Rayvanny muri Mi AmorFou De Toi iri mu ndirimbo zashowemo akayabo kandi ikanatanga umusaruro ufatika yaba mu buryo bw'imbuga zicururizwaho umuziki, gutanga ibyishimo no gufungurira amarembo abahanzi bayikoze n'abandi bayikozeho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND