Raymond Shaban Mwakyusa [Rayvanny] yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Mi Amor’ Jerónimo Insrael Alfineteri [Girlson Insrael] yumvikanamo umurishyo ujya kumera nk'uwa ‘Fou De Toi’ y’abahanzi nyarwanda.
Ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Rayvanny yashyize hanze mu
buryo bw’amajwi indirimbo igaragaramo ikizungerezi cy’umunya-Ethiopia.
Akaba yarayihuriyemo n’umunya-Angola, Insrael iyi ndirimbo
uyumvise ukayisubiramo, wumva ko hari uburyo ifite umujyo umwe n’uwa Fou De Toi
ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana cyane mu nyikirizo yayo wumva neza bisa.
Kuri ubu uyu muhanzi ariko akaba akomeje kwishimira
urukundo yeretswe mu Burundi yaba uko bamwakiriye n’ubwitabire bwabo mu
bitaramo yarahakoreye.
Ibi byatumye yikomanga mu gatuza ati”Ntabwo ndi umuhanzi
wo muri Tanzania ndi umuhanzi mpuzamahanga uturuka muri Tanzania. Ndasaba
abantu kujya banyita Mpuzamahanga.”
Ahamagarira Abarundi gukomeza guharanira kwiteza imbere
ati”Nakunze ibikorerwa mu Burundi, urukundo rwanyu, igihugu cyanyu mukomeze
kuzamura ibendera ry’igihugu cyanyu.”
Uyu mugabo kandi yishimiye ibihe yagiranye n'abishyuye
akayabo akabanza kubataramira.
Ibitaramo Rayvanny yari afite mu Burundi birimo icyabaye ku wa
04 Gicurasi 2024 cyitabiwe n'abafite agatubutse batifuje kujya kurwanira mu
gitarmo rusange.
Akagira n'icyo cyitabiwe n’abantu cyari ku giciro cyo hasi, si we munya-Tanzania wari werekeje muri iki gihugu kuko yampanukanye na
RJ The DJ na Wema Sepetu.
Umunsi wa mbere w’ibitaramo bya Rayvanny mu Burundi byari
ibyishimo
Afite ibinezaneza, avuga ko bakwiye kujya ba mwita
Bwana Mpuzamahanga
KANDA HANO UREBE UNUMVE MI AMOR
KANDA HANO UREBE UNUMVE FOU DE TOI UGERERANYE
">Indirimbo ya Rayvanny yumvikanamo umurishyo umeze nk'uwa Fou De Toi yageze hanzeIkizungerezi cy'umunya-Ethiopia w'umu Video Vixen witabajwe na Rayvanny muri Mi AmorFou De Toi iri mu ndirimbo zashowemo akayabo kandi ikanatanga umusaruro ufatika yaba mu buryo bw'imbuga zicururizwaho umuziki, gutanga ibyishimo no gufungurira amarembo abahanzi bayikoze n'abandi bayikozeho
TANGA IGITECYEREZO