RFL
Kigali

Ten Hag udateganya gutandukana na Manchester United yavuze ko atahomba Kapiteni we

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/05/2024 10:26
0


Umuhorandi Eric Ten Hag utoza Manchester United, yavuze ko nubwo Manchester United yiteguye kugurisha abakinnyi bayo, muri iyo gahunda igomba kwibagirwa Bruno Fernandez



Mu cyumweru gishize, Bruno Fernandez yaganiriye na DNZ avuga ko atazi niba azaguma muri Manchester United cyangwa azayivamo, dore ko atari mu bakinnyi batatu ntakorwaho byari byanzuwe ko aribo batari ku isoko.

Mu minsi ishize, Manchester United yavuze ko mu mpeshyi izashyira ku isoko abakinnyi bayo bose, ukuyemo abana batatu. Abo bana batatu batazashyirwa ku isoko ni Kobbie Mainoo Boateng, Rasmus Hojlund na Alejandro Garnacho.

Ibyo kutagira icyizere cy'ahazaza muri Manchester United, byasubijwe na Eric Ten Hag nuko arema Bruno Fernandez agatima. Ten Hag yagize ati "Ndabizi ko amasezerano ya Bruno Fernandez azarangira muri 2026, kandi si buri mutoza wakwifuza gutakaza umukinnyi nka Bruno Fernandez.

Ndabizi ko Bruno akunda Manchester United, kandi yishyimiye kumva amajwi amubwira ko yaguma muri Manchester United.

Ten Hag yongeye kumvikana ashyigikira Bruno Fernandez, wahawe igitambaro cya Kapiteni ubwo uyu mwaka w'imikino wari utangiye agasimbura Harry Maguire.

Kuba Kapiteni wa Manchester kuri Bruno Fernandez, ntabwo byavuzweho neza na benshi, kugeza ubwo umunyabigwi wa Manchester United Roy Keane yigeze kuvuga ko ubukapiteni bwa Bruno Fernandez buri ku izina gusa.

Eric Ten Hag we yemeza ko Bruno Fernandez azaguma kuba Kapiteni wa Manchester United, mugihe akiri mwiza nk'uko yabimugaragarije muri uyu mwaka w'imikino uri kugana ku mpera.


Eric Ten Hag utoza Manchester United yahumurije Kapiteni Bruno Fernandez utari ufite icyizere cyo kuguma muri Manchester United 


Bruno Fernandez azaguma kuba Kapiteni wa Manchester United nubwo hari abatamwemera







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND