RFL
Kigali

Ibya Kendrick Lamar na Drake bikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2024 10:34
0


Intambara y’amagambo hagati ya Kendrick Lamar na Drake ikomeje gufata indi ntera, mu gihe mu masaha 48 gusa Lamar yasoye indirimbo 3 zibasira Drake byeruye.



Hamaze iminsi hari intambara y’amagambo hagati y’abaraperi 2 bakomeye muri Amerika, aribo Kendrick Lamar na Drake. Mu cyumweru gishize Lamar yari yasohoye indirimbo yise ‘Euphoria’ yibasiyemo Drake, bigatuma nawe amusubiza muyo yise ‘Family Matter’.

Kendrick Lamar uzwiho kwandika indirimbo zikarishye ntiyaretse ngo Drake byibuze yishimire iyi ndirimbo ‘Family Matter’ yamusubirijemo ahubwo yahise yongera kumuzonga muyo yise ‘6:16’, yongeraho indi yise ‘Meet The Grahams’ yibasiyemo umuryango wa Drake atarobanuye kuva ku b’abyeyi be kugeza ku muhungu we witwa Adonis yabwiye ko afitw Se w’ikigwari.

Kendrick Lamar yongeye kwibasira bushya Drake bahanganye

Drake agize ngo arahumeka gato, Kendrick Lamar yongeye kumwifatira ku gahanga mu ndirimbo yise ‘Not Like Us’ aho yashinjije uyu muraperi kuba ari ‘Pedophile’ umuntu ukunda kuryamana n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure ndetse asaba ko Drake yajyanywa mu buroko kuko ngo amaze igihe ashuka abana b’abakobwa.

Nk’uko Kendrick Lamar yari yagize ati: “Drake ntumvugeho ibinyoma udatuma nkuvugaho ukuri kwawe udashaka ko abantu bamenya”, ibi nibyo yashyize mu bikorwa kuko muri izi ndirimbo 3 zose yagiye ashyira hanze amabanga ya Drake atari asanzwe na benshi. Lamar utigeze yitangira mu kuvuga, yavuze ko Drake ntamugabo umurimo kuko ngo yihakanye umwana w’umukobwa w’imyaka 7 afite.

Mubyo Lamar yakomoje kuri Drake, harimo nko kuba afite umukobwa yabyaye akamwihakana

 Kendrick Lamar muri byinshi byumije abantu yavuze kuri Drake, yamubwiye ko ibyo arimo atari ‘Rap Beef’ ahubwo ko ariwe Imana yohereje ngo amwandagaze kubera imico ye idahwitse irimo no kuba asambanya abana bato, kuba yararyamanye n’umukunzi wa Lil Wayne ubwo yari afunze, kuba yanga abiraburakazi no kuba anywa ibiyobyabwenge bikarishye. 

Benshi mu bakundana injyana ya ‘Rap/Hip Hop’ berekanye ko bishimiye izi ndirimbo za Kendrick Lamar warukumbuwe dore ko yaramaze igihe ntabihangano bishya asohora, mu gihe kandi izi ndirimbo ari nazo ziyoboye mu gukundwa ku mbuga zumvirwaho umuziki zirimo Spotify, ndetse kuri YouTube zimaze kurenza Miliyoni 20 z’abantu bazumvishe mu masaha 48 gusa, naho indirimbo ‘Family Matter’ ya Drake ikirihasi mu bayumvise.

Benshi bategereje igisubizo cya Drake ku ndirimbo 3 zose Lamar yamwibasiyemo

TMZ ivuga ko nubwo abafana ba Drake bategereje ko asubiza Kendrick Lamar, bigoye ko yamwigobotora bitewe n’uko yasohoreye indirimbo 3 rimwe kuburyo ibyo yamwibasiyeho ari byinshi atapfa gutoranya ibyo asubiza nibyo areka. Ibi byatumye benshi bakomera amashyi Kendrick Lamar ko yongeye kugarura ‘Rap’ yari yarabuze, abandi bashimira J. Cole uherutse kumusaba imbabazi ko yarebye kure atari kwigerereza Kendrick Lamar. Abarimo Snoop Dogg, Rick Ross, Future, The Weeknd nabo berekanye ko bashyigikiye Lamar.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND