RFL
Kigali

Shaddyboo yaciye amarenga y'urwo akunda Meddy Saleh

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2024 9:08
1


Mbabazi Shadia [Shaddyboo] yafashe umwanya asangiza abamukurikira amakuru y’urukundo yakunze cyangwa akunda Meddy Saleh bafitanye abana 2.



Shaddyboo ari mu bagore bamaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda byihariye ishingiye ku mideli n’imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore uri mu bafite abantu benshi bamukurikira n'ibyo akora bikaba bitari kure y'ibyo Meddy Saleh batandukanye akora aho na we ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Shaddyboo akaba yabaye nk'ukomoza ku kuba nta rukundo rwamurutira urwa Meddy Saleh, aho yifashishije ifoto yabo bombi ashyira akamenyetso ku mutima.

Ubundi gakunzwe gukoreshwa ku bantu bari mu rukundo nubwo nta byinshi yatangaje, iyi foto yayiherekesheje amashusho y’abana babo bombi.

Ibintu umuntu yabonera mu nguni nyinshi ariko cyane zirimo kuba abona ko nta wamurutira uyu mugabo babyaranye cyangwa se ari ishimwe afite kuri we ku buryo bafatanya kurera abana.

Ubusanzwe Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barabanyeho nk’umugabo n’umugore ariko baza gutandukana muri 2016, kuva icyo gihe uyu mugore yagiye yumvikana mu mubano wihariye n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Diamond.

Aba bose ariko nta we yigeze agaragaza ko bakunda bya nyabyo kugeza kuri Jeanot Manzi, gusa nabo umubano wabo ukaba waraje kurangira mu gihe ibintu byabo byari bishyushye.

Mu bihe bitandukanye Meddy Saleh na we bitazwi neza niba yaba yarabonye undi mukunzi na Shaddyboo bakunda kugaragarizanya urukundo bifurizanya isabukuru n’ibindi.Ifoto Shaddyboo yongeyeho akamenyetso ku mutima yasangije abamukurikira bisobanuye byinshiMeddy Saleh kuva yatandukana na Shaddyboo muri 2016 bakomeje gufatanya kurera abo bibarutseShaddyboo kenshi akunze kuzirikana isabukuru ya Meddy Saleh n'uyu mugabo bikaba ukoMu bigaragara Meddy Saleh yakomeje kwita kuri Shaddyboo n'abana babyaranye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ericnsabagasani539@gmail.com1 week ago
    Nibyo abobana nigihango gikomeye cyane bafitanye kd agomba kumwibuka





Inyarwanda BACKGROUND