RFL
Kigali

Davis D yavuze ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 agiye gukora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/05/2024 8:46
0


Umunyamuziki urangwa n’udushya, Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka, ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye abanya-Kigali yise “10 Years Davis D Concert”, mu gihe azaba ari no kwitegura kujya mu ruhererekane rw’ibitaramo azakorera i Burayi.



Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki

Yabwiye Radio Rwanda, ko muri iki gihe ahugiye mu gutegura ‘igitaramo mfitiye Abanyarwanda’. Ati “Ntabwo ari ibya bitaramo bakunze kubona biri hanze y’Igihugu, ahubwo noneho kiri hano mu gihugu, gifite (insanganyamatsiko) imyaka 10 y’urugendo rwanjye mu muziki. Imyaka 10 izuzura muri uyu mwaka uri kurangira.”

Atangaje ibi mu gihe aherutse kugaragara mu gitaramo cya Platini arinzwe n’umupfumu. Yasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo guhanga udushya kugirango nk’umuhanzi akomeza kuvugwa mu ruhando rw’imyidagaduro, kuko asanzwe ari umwemeramana. Ati “Kwari ugushimisha abantu.”

Davis D avuga ko ateguye iki gitaramo muri Kigali, mu gihe ari no kwitegura gukorera ibitaramo i Burayi yise ‘La Tour du Roi”. Anavuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya.

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe cyane.

Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

 

Davis D yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki

 

Davis D yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’ibihe yagiriye muri uyu muziki

 

Davis D yavuze ko ari gutegura Album nshya no gushyira hanze udukingirizo

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA DAVIS D NA MELISSA

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND