RFL
Kigali

Amarangamutima ya Gad kuri Molomita n'ibya Filime agiye gushyira hanze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/05/2024 8:56
0


Umusore umaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y’indirimbo Gad, yagarutse ku buryo abantu bakiriye Molomita yahurijemo Kenny Sol na Nel Ngabo, anahishura ko ari imwe muri nyinshi zizumvikana ku mushinga wa filime agiye gushyira hanze.



Gad uvuga ko yagiriwe inama na Clement Ishimwe wa Kina Music ko yakwinjira mu gutunganya amashusho y’indirimbo mu gihe we yari amaze igihe akora cyane amashusho y’ubukwe.

Uyu musore kuri ubu ari mu byishimo by’uburyo indirimbo yahurijeho Kenny Sol na Nel Ngabo ikanatunganywa na Element Eleeeh yakiriwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati”Indirimbo abantu bayakiriye mu buryo ntabitekerezaga kuko ni ubwa mbere izina ryanjye ryinjiye mu muziki muri ubu buryo.”

Avuga ko ariko ataje muri gahunda y’uburyo busanzwe bw’uko umuntu ufite izina utunganya amashusho cyangwa amajwi y’indirimbo yajya ahuza abahanzi mu ndirimbo gutyo.

Ahubwo we avuga ko afite umushinga urenze ibyo aho indirimbo Molomita yamaze kujyana n’izindi ziri gutunganywa zizifashishwa ku mushinga wa filime arimo gutunganya.

Ashimira byimazeyo abahanzi babashije kumwumva bakifatanya na we muri uru rugendo ahereye kuri Kenny Sol na Nel Ngabo bafatanije muri Molomita.

Mu bihe bya vuba akaba azashyira hanze n’izindi ndirimbo zitandukanye zose zizagenda zifashishwa mu bice bya filime arimo gutunganya.

Agaruka kuri Molomita yumvikanishije ko izakoreshwa mu gace kajyanye n'aho abantu babaryohewe n’ibirori muri iyo filime.

Gad yavuze ko yifuza gushyira itafari kuri sinema nyarwanda, kuri ubu filime agiye gushyira hanze ikaba izaba iri mu Cyongereza n’ikinyarwanda.

Kuko yumva ko ijya kurisha ihera ku rugo ariko yifuza ko  mu bihe biri imbere yifuza kugera ku rwego rwo gukorana na Netflix no kugera mu ruhando mpuzamahanga ariko aho azahagezwa no kuba abanyarwanda babanje gushima ibyo akora.

Indirimbo Suwejo ya Yago na Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana nizo zashimangiye ubushobozi n’ubuhanga bwa Gad mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE MOLOMITA YA GAD, KENNY SOL NA NEL NGABO

">Gad ari mu basore bamaze kubaka izina mu bijyane no gutunganya amashusho ubu agiye kubikomatanya n'ubucuruzi bwa filimiKimwe mu byatumye Gad akorana na Kenny n'igikundiro afite no kuba uyu muhanzi yarashimye Kuba Nel Ngabo yarabashije gukorera kwa Element byari mu mugambi wo gukomeza guha igosobanura gisumbyeho Molomita






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND