RFL
Kigali

Ni umusore muto! Icyumvirizo muri 1:55 AM ku musimbura wa Element wacutse

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/05/2024 16:01
0


Umusore ukiri muto Kompressor ni we umaze iminsi agarukwaho na Coach Gael ko afite impano itangaje, mu gihe 1:55AM yamaze gutangaza gucutsa Element ntakabuza ni we ugiye gusigara atunganyiriza umuziki abagana iyi nzu.



Ku mugoroba wa tariki ya 01 Gicurasi ku munsi w’umurimo ni bwo Element yerekanye ko igihe kigeze ngo amurikire Isi ibikorwa amaze iminsi ahugiyemo  aribyo  Afro Gako.

Bidatinze ku mbuga nkoranyambaga za 1:55AM bahise batangaza ko igihe kigeze ngo bacutse Element Eleeeh bari bamaze igihe kitari gito bakorana.

Coach Gael na we yahise amwifuriza amahirwe masa, ikibazo cyari gisigaye kwari ukwibaza niba iyi nzu itunganya umuziki akanareberera inyungu z’abahanzi igiye kubaho idafite producer.

Gusa mu kiganiro cyo ku wa 23 Werurwe 2024, Coach Gael yari yatangaje ko bafite umusore muto bitegura kwereka abanyarwanda ufite ubuhanga bukomeye.

Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda akaba ari uko uwitwa Kompressor ari we yavugaga ndetse ubu imyitozo wavuga ko yahabwaga na Element utari wasezera nubwo ibirari bimaze iminsi.

Ndetse n’ubutumwa bumwifuriza amahirwe mu bo bakoranaga bwamaze kugera hanze.

Ibi bivuze ko mu gihe haba nta gihindutse Kompressor yaba agiye kujya ku ibere akicara mu mwanya wa Element wamukarishyaga mu masomo n’imyitozo.

Amakuru yari yatangiye gucicikana ko Murirooo uheruka gutunganya indirimbo ‘2 in 1’ ya Kenny Sol yaba ari we wasimbura Element isaha ku isaha byaba ngombwa.

Aya siyo kuko umwe mu bo twaganiriye yadutangarije ko cyari ikiraka gisanzwe ntaho bihuriye no kuba agiye kuba umukozi uhoraho wa 1:55AM.

Amakuru ya Kompressor si menshi azwi, gusa hari abasore yagiye atunganyiriza indirimbo bakizamuka ndetse n’izisubiyemo.

 Turacyagerageza kumenya byinshi byisumbuye kuri iyi nkuru. Element Eleeeh nubwo ataratanga ibarurwa isesa amasezerano cyangwa isezera ariko aragana mu nzira yo gutangira kwikoreraMurirooo wakoze '2 in 1' ya Kenny Sol byari byatangiye kwibazwa niba ari we musimbura wa Element gusa sibyo

Kompressor umusore ukiri muto uri kuri piano byitezweho ko ari we ugiye gusimbura Element wamutozaga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND