RFL
Kigali

Abafana bari guca impaka! Uko hateguwe ‘Battle’ yari guhuriza The Ben na Bruce Melodie muri BK Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/05/2024 14:56
0


Bamwe mu bahanzi bazwi cyane mu gihugu cya Uganda barimo Sheebah na Cindy bigeze guhangana imbona nkubone imbere y'abafana b'abo rubura gica! Buri wese agaragaza ko arenze mugenzi we, byakurikiwe no gupfumbatishwa amafaranga, uruhande rumwe rw'abafana rutaha rwimyoza.



Bebe Cool na Goodlyfe n'abo bigeze gukozanyaho binyuze mu muziki! Cindy na Sheebah bakoze ibizwi nka 'Battle' nyuma y'uko bigizwemo uruhare n'Umuyobozi Wungirije w’imwe muri Kaminuza yo muri Uganda, Dr Laurence Muganga washoyemo arenga Miliyoni 100 Frw yahaye Cindy, ndetse bigenda uko no kuri Sheebah Karungi. Sheebah na Cindy bari bahawe kuririmba mu gihe cy'iminota 40 hanyuma abafana akaba aribo baca impaka.

Ibi ni nabyo Alex Muyoboke yigeze kuvuga mu Ukwakira 2023, asaba ko The Ben na Bruce Melodie bahurizwa mu cyiswe 'Battle' bagahangana mu gitaramo imbona nkubone, hakagaragazwa ushoboye kurusha abandi, ariko kandi yabivugaga mu buryo bw'amafaranga, aho kuba mu ihanga ryeruye.

Muyoboke avuga ko anyuze kuri Kabanda Jean Dieu wahoze ari umujyanama wa Bruce Melodie, yamubwiye ko baramutse bateguye 'Battle' ye na The Ben 'dushobora gukuramo amafaranga'.

Ati "Aba bagabo bombi(abahanzi) bakabona ayabo natwe tukabona ayacu. Reka tubajyane muri Arena, umuntu uzajya ugura itike ajye yandikaho Melodie, tuzamenya uwaguze umubare w’amatike ya The Ben arangana gutya, uwaguze VIP y'ibihumbi 100 Frw, undi akagura VIP y'ibihumbi 10 Frw tuzabireho noneho, ndetse tuzanabitangiraza abanyarwanda ariko abantu bagure kugirango baze buzure Arena, tuyuzuze ku itike ihenze, turebe uko abafana b'abo baza kwishima."

Muyoboke yavuze ko agira igitekerezo cy'iki gitaramo cyari gishamikiye ku bucuruzi 'Business' atari ihangana buri wese ashobora kwiyumvishamo muri iki gihe.

Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura abahanzi bakomeye muri iki gihe, avuga ko atigeze agisha inama The Ben yo gukora iki gitaramo 'kuko cyari igiterekezo cyanjye'. Ati "Na The Ben twari kugenda tukamubwira ngo uzafata amafaranga angahe? Ntabwo ndi umujyanama we, ndi inshuti ye."   

Ubwo The Ben yari abajijwe niba yiteguye 'Battle' na Bruce Melodie yasubije ati “Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo ‘Battle’ muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta ‘Battle’ dukeneye".

Ubwo Bruce Melodie yari abajijwe kuri ‘Battle’ na The Ben, yasubije yibasira Muyoboke mu buryo bukomeye. Mu kiganiro na Big Town, Muyoboke yavuze ko ubwo Bruce Melodie yatangiraga kumuvugaho, yumvaga ari ibintu bisanzwe, ariko ko ubwo yatangiraga kumwubahuka, akavuga ko ku buzima bwe, ari bwo yatangiye kugira amakenga.

Ati "Ntaravuze nti bya bintu byakomeye. Ubwo hatangiye kuzamo n'imibiri yacu, uko iteye..."

Muyoboke avuga ko akimara kubona ibyo Bruce Melodie yatangaje, yandikiye Coach Gael amubwira ko ibyo yabonye bidahura n'ibyo yatekerezaga. Ati "Nyuma y'aho naje kwandikira Gael ndamubwira nti ese ko nakubwiraga ngo dukore 'Business' noneho ibintu bikaba bigiye kuzamo ingumi bite?"

Uyu mugabo yasobanue ko nta rwango afitiye Bruce Melodie, kuko ari inshuti ye, kandi amuzi nk'umuhanzi uryoshya 'shwobiz' ariko kandi w'umuhanga mu muziki.

Muyoboke yabwiye InyaRwanda, ko ibikorwa yakoreye umuziki w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, abantu bakwiriye kubimwubahira. Yumvikanisha ko iterambere umuziki w’u Rwanda ‘ugezeho muri iki gihe’ ryaturutse ku bantu baranzwe n’urukundo rw’umuziki.

Ariko kandi atungurwa n’abantu bavuga ko nta musaruro yagejeje kuri benshi. Ati “Nakoranye n’abantu benshi mu bihe bitandukanye. Nta muhanzi twakoranye umvuga nabi, buri wese afite ishimwe kuri njye. Ariko niba umuntu aje mu muziki, kuki amvugaho yakoze ibye nawe tukareba. Buri wese afite paji yanditse muri uyu muziki.”

Muyoboke avuga ko yishimira itafari yashyize ku rugendo rw’umuziki w’abarimo Tom Close, The Ben, Dream Boyz, Urban Boys, Chary&Nina, Social Mula, Davis D n’abandi banyuranye.

Yavuze ko atungurwa n’abantu bamuvuga n’abi mu itangazamakuru, mu gihe iyo bari kumwe baganira cyangwa se kuri Telephone baba baganira ibintu byunguka. Ati “Nanjye ndatungurwa! Uzi kubona umuntu mwavuganaga kuri Telephone yicaye kuri Camera za Youtube, akakuvugaho uko yishakiye, akakwibasira ngo wishe umuziki, nyamara nta gihe gishize agushimiye ko waharaniriye iterambere ry’umuziki.”

N’ubwo ‘Battle’ ya The Ben na Bruce Melodie itigeze ishoboka, abaha bahanzi bombi bakomeje kugaruka mu itangazamakuru cyane, ahanini bitewe n’indirimbo ebyiri bakoranye zitigeze zisohoka. Imwe bayikoranye mu 2017, indi bayigerageza mu 2021 biranga.


The Ben yavuze ko hadakenewe ‘Battle’ hagati ye na Bruce Melodie, ahubwo hakwiye kurebwa icyabahuza


Bruce Melodie abajijwe kuri Battle, yasubije yibasira Alex Muyoboke wamuhuje na Eddy kenzo


Muyoboke Alex yatangaje ko yari yavuganye na Kabanda gutegura ‘Batlle’ yari kubera muri BK Arena igahuza Bruce Melodie na The Ben






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND