RFL
Kigali

Inama eshatu za Cristiano Ronaldo zishobora gufasha umuntu kugera ku inzozi ze

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/04/2024 13:04
0


Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi banditse amateka akomeye ku Isi, yanyuze mu buzima bukomeye. Dore Imana eshatu yatanze zishobora gufasha umuntu kugera ku inzozi ze.



Cristiano Ronaldo ni Umunya Portugal yavutse ku itariki 5 Gashyantare mu 1985, avukira mu buzima bugoye cyane.

Ronaldo yanyuze mu Makipe atandukanye nka Sporting Club yo muri Portugal, Manchester United yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Esipanye, Juventus yo mu Butaliyani na Al-Nassir yo muri Arabia Saudite.

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi udasanzwe, kuko yegukanye Ballon D'or inshuro eshanu zose.

Ubuzima bugoye, Cristiano Ronaldo yanyuzemo, yabutangiye akigera mu nda ya nyina Dolores Aveiro.

Dolores Aveiro ubwo yari atwite Cristiano Ronaldo ubuzima bwamubanye bubi, kugera ubwo yari agiye gukuramo inda yari atwite Imana ikinga ukuboko, iyo nda ikaba ariyo yibarutse iki cyamamare.

Kubera kunyura mu bihe bitoroshye, bikarangira Ronaldo abaye igihangage mu mupira w'amaguru, dore inama eshatu atanga zishobora kugira umuntu igihangage kakahava.

-Ntukumve ko inzozi zawe ari izo ugira iyo usinziriye, ahubwo inzozi ni izikubuza gusinzira.

-Urukundo rwawe rungira umunyembaraga, ariko urwango unyanga nirwo rutuma ntashobora guhagarara ngo ndeke gukora cyane. Ronaldo yavuze ko iyo azi neza ko hari umwangira icyo aricyo, bimwongerera imbaraga zo gukora ataruhuka. 

-Wihugira mu kubwira adandi inzozi zawe, ahubwo hugira mu gukora cyane kugira ngo inzozi uzibyaze umusaruro. 


Cristiano Ronaldo watangiye kubaho ubuzima bubi kuva bakimutwite, yaje kuvamo umukinnyi udasanzwe ku isi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND