RFL
Kigali

Yarize nk’uruhinja amenye ko umusore wamwambitse impeta ari padiri

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:28/04/2024 9:41
1


Umukobwa ukomoka muri Kenya yarize nk’abana amaze ku menya ko umusore bamaranye imyaka itatu mu rukundo yamubeshyaga ko bazabana, nyuma aza kumenya ko ari umupadiri muri Amerika.



Umupadiri ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yariyoberamije ajya mu rukundo n’umukobwa imyaka igera kuri itatu, urukundo rurakura ariko byabaye imyaku ubwo iyi nkumi yavumvuraga ukuri.

Mu busanzwe aba padiri ntibemerewe gushaka abagore cyangwa gukundana n’abagore kuko imyemerere yabo ivuga ko baba barihaye Imana ubuzima bwabo ntaho bagomba guhurira n’urushako.

 Uyu mukobwa asobanura ikinazo cue yagize ati “Ubwo namenyaga ko umusore twakundanye imyaka itatu ari umupadiri muri Amerika narumiwe, ndababara gusa mubaza impamvu yabyo. 

Yasobanuye avuga ko yankunze cyane bitavugwa akumva yareka n’imyizerere ye. Uretse agahinda nabuze umwanzuro”.

Uyu mukobwa watekerezaga ko agiye kubana n’umukunzi we, yanditse amagambo ababaje ku rubuga rwa Intagram asaba ko bamugira inama y’icyo yakora nyuma yo kubeshywa imyaka igera kuri itatu agatakaza igihe cye.

Gusa nyuma y’ibyabaye, bigaragarako uyu mupadiri yahisemo guhisha ibyo akora kubera yari yakunze bya nyabyo, akirinda ibyatuma atakaza uyu mukobwa yari yarakunze.

Uyu musore amaze kumenya ko uyu mukobwa ashobora kumuvumbura, yamwambitse impeta igitaraganya ndetse asaba yo yasezererwa mu mirimo ye, agamije kwibohora akajya hanze nk’abandi akazashyingiranwa n’uyu mwari.

Uwambitswe impeta  yasabye ko yagirwa inama kuko we yumva yabuze aho yakwirwa nyuma yo kuvumvura iryo banga yahishwe, ndetse arumva bitabaho kugumana na padiri.

Source : FOM

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jaen2 weeks ago
    yihangane





Inyarwanda BACKGROUND